Elsa Cruz uririmba muri Korali Yesu Araje yarushinze (Amafoto)

Yanditswe na Ishimwe Israel
Kuya 21 Ukwakira 2019 saa 09:32
Yasuwe :
0 0

Umuhanzi Muhayimana Elisa Claude [Elsa Cruz] uri mu bakomeye muri Korali Yesu Araje yo mu Itorero ry’Abadiventisiti b’Umunsi wa Karindwi yarushinze n’umukunzi we Bayiramye Chantina.

Elsa Cruz na Bayiramye bahamije isezerano ryo kubana akaramata nk’umugabo n’umugore mu birori byabaye ku wa 20 Ukwakira 2019.

Aba bombi bari bamaranye imyaka isaga ine bari mu munyenga w’urukundo. Isezerano ryo kubana akaramata barishyiriyeho umukono mu rusengero rw’Abadiventisiti rwa LMS Kamukina ku Kacyiru aho bahamirije bidasubirwaho ko batangiye urugendo rwo kubana nk’umubiri umwe uzatanywa n’urupfu cyangwa Yesu agarutse.

Ni ibirori byitabiriwe n’inshuti n’abavandimwe b’imiryango yombi. By’umwihariko Elsa Cruz yari ashagawe n’abiganjemo abahanzi bafite amazina azwi mu muziki uhimbaza Imana.

Abitabiriye ubu bukwe bwayobowe na MC Philos, bakiriwe mu Busitani bwa SOS ku Kacyiru.

Mu kiganiro kigufi yahaye IGIHE, Elsa Cruz yavuze ko afite ishimwe rikomeye kuko Imana yasohoje isezerano ryayo kuri we.

Yagize ati ‘‘Uwiteka yadukoreye ibikomeye natwe turishimye, yaduhaye ubukwe bwiza, tumusezeranyije kuzamukorera kugera ku mwuka wacu wa nyuma.’’

Yashimangiye ko mu byo yakundiye umugore we ari uko afite kubaha Imana muri we.

Ati ‘‘Chantina ni umukobwa wubaha Imana, ukunda gusenga kandi afite indangagaciro z’umukobwa w’Umunyarwandakazi wakwifuzwa na buri wese. Naramusengeye, namweretse Imana kuva kera nta mukunzi mfite.’’

Ibi birori byakurikiye ibyo gusaba no gukwa byabereye mu Karere ka Rwamagana ahazwi nko kwa Gahiza.

Elsa Cruz na Bayiramye basezeranye imbere y’amategeko ku wa Kane, tariki ya 17 Ukwakira 2019, mu Murenge wa Niboye mu Karere ka Kicukiro.

Uyu munsi ufite amateka ahambaye kuri we kuko wahuriranye n’isabukuru ye y’amavuko.

Mu byishimo byinshi yagize ati ‘‘ Numvaga nzakora ubukwe ku isabukuru yanjye y’amavuko kandi koko ku munsi wanjye nujuje imyaka 29 niho nasezeranye mu murenge. Ndashima Imana cyane kuko burya iyo dusenga iratwumva ni kwa kundi bavuga ngo ururimi rurarema.’’

Mu birori by’umunsi w’amateka y’ubuzima bwa Elsa yakoze mu muhogo aririmbira umukunzi we indirimbo yiganjemo imitoma imuha isezerano ko azamwubahisha mu bandi.

Yagize ati ‘‘Mfite urukundo ntabasha gusobanura mu mikarago. Uri impano nasabye ijuru. Nzagukunda ngukundwakaze. Nkubahishe mu bandi bose. Nzaguhesha ishema, sinzakwanga na mba, iryo ni isezerano nguhaye. Simfite ijuru ngo ndiguhe ariko uri igisobanuro cy’umugisha nasabye Imana.’’

Korali Yesu Araje, Elsa Cruz aririmbamo igizwe n’abaririmbyi bane b’intyoza mu majwi bakunze kuririmba nta byuma bakoresheje bizwi nka acapella. Yatangiye ivugabutumwa mu 2013, yamenyekanye mu ndirimbo zirimo “Nta munyagara w’isengesho”, “Bundi bushya”, “Nzaguruka”, “Zakayo”, “Yobu”, “Golgotha” n’izindi.

Iyi korali ifatanyije n’abahanzi batandukanye bahimbaza Imana barimo Jado Sinza, Bosco Nshuti, Papi Clever, Arsene Tuyi, Job Batatu, Deo Munyakazi na Danny Mutabazi basusurukije abitabiriye ubukwe bwa Elsa Cruz mu muziki uryoheye ugutwi.

-  Indirimbo Elsa Cruz yashyize hanze amaze gusoza Icyiciro cya Gatatu cya Kaminuza

-  Reba hano indirimbo “Nta munyagara w’isengesho” ya Korali Yesu Araje

Muhayimana Elisa Claude [Elsa Cruz] uririmba muri Korali Yesu Araje yo mu Itorero ry’Abadiventisiti b’Umunsi wa Karindwi yarushinze na Bayiramye Chantina
Aba bombi bamaranye imyaka ine bari mu munyenga w'urukundo
Elsa Cruz na Bamuramye bafashe amafoto y'urwibutso ku munsi wabo w'amateka
Wari umunsi udasanzwe kuri Elsa Cruz n'umukunzi we
Elsa Cruz mu byo yakundiye Chantina ni uko ari umukobwa wubaha Imana kandi ucisha make
Elsa Cruz yahamirije umukunzi we ko ari igisubizo cy'amasengesho yasenze Imana. Ati "Tuza utete utekane uri mu maboko meza, ndagukunda"

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza