00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Bosco Nshuti agiye gukora igitaramo gikomeye mbere y’ubukwe bwe

Yanditswe na Mahoro Vainqueur
Kuya 24 Ukwakira 2022 saa 02:12
Yasuwe :

Umuhanzi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Bosco Nshuti, akaba n’umwe mu bakunzwe mu Rwanda, agiye gukora igitaramo kidasanzwe kibanziriza ubukwe afite mu Ugushyingo 2022.

Uyu muhanzi umaze iminsi mike ashyize ahagaragara indirimbo "Yanyuzeho", igitaramo cye yacyise "Unconditional love Live Worship concert".

Ni mu gihe uyu musore usengera mu itorero rya ADEPR , afite ubukwe ku wa 19 Ugushyingo 2022.

Amakorali yaririmbyemo ya New Melodie na Siloam Choir na yo azamufasha gususurutsa abakunzi b’umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana.

Byitezwe ko iki gitaramo kizafatirwamo amashusho ya zimwe mu ndirimbo ziri kuri album ye ateganya gushyira ahagaragara.

Bosco Nshuti agaruka ku gitaramo cye n’impamvu yacyise "Unconditional Love Live Worship Concert" yagize ati "Ni urukundo rudafite ikintu na kimwe rushingiyeho, ni urukundo Imana yakunze abana bayo, nirwo ruzaduhuriza muri kiriya gitaramo, tujyane narwo mu muziki wo kuramya. Ni igitaramo kizaba kirimo byinshi bitandukanye, icyo nsaba abantu ni ukuzahagera gusa."

Yakomeje agira ati "Abantu batari mu Rwanda nabo ntitwabibagiwe bazamenyeshwa uburyo bazakurikira iki gitaramo mu minsi ya vuba."

Iki gitaramo kizabera muri Camp Kigali tariki 30 Ukwakira 2022 kuva saa kumi n’ebyiri z’umugoroba.

Alex Dusabe uherutse kuvuga ko atakora ibitaramo byishyuje, iki nicyo cya mbere azagaragaramo.

Abandi bazafatanya na Bosco Nshuti barimo James & Daniella, Josh Ishimwe, Patient Bizimana, Alarm Ministries.

Bosco Nshuti yakoze indirimbo nyinshi zakunzwe zirimo "Ni muri Yesu", "Isaha y’Imana" , "Ibyo Ntunze", "Umutima", "Ngoswe n’ingabo","Utuma nishima" n’izindi.

Kwinjira muri iki gitaramo ni 5000 Frw mu myanya isanzwe, 10,000 mu myanya yisumbuye ndetse na 20,000 Frw mu myanya y’icyubahiro.

‘Yanyuzeho’ indirimbo nshya ya Bosco Nshuti ibanziriza igitaramo cye

Bosco Nshuti asobanura iby'imyiteguro y'igitaramo cye
Igitaramo cya Bosco Nshuti kizahuriramo abahanzi bakomeye mu muziki wo kuramya Imana
Iki gitaramo kigiye kuba hasigaye iminsi mike ngo ubukwe bwe bube

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .