Aline Gahongayire yateguye umugoroba wo gusangira n’abana Noheli

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 23 Ukuboza 2019 saa 10:14
Yasuwe :
0 0

Umuhanzi wamamaye mu muziki uhimbaza Imana Aline Gahongayire yateguye umugoroba ateganya kuzahuriramo n’abantu batandukanye ndetse by’umwihariko abana bagahabwa impano za Noheli.

Iki gikorwa cyiswe "Christmas Eve’’ kizabera ku Ubumwe Grande Hotel iherereye mu Mujyi wa Kigali, muri Rooftop ku mugoroba wo ku wa 24 Ukuboza 2019, ubanziriza Noheli.

Gahongayire yabwiye IGIHE ko iki gikorwa cyateguwe mu rwego rwo gufasha abantu kwinjira mu munsi wa Noheli wizihizwa n’abemera Yesu nk’umwami n’umukiza bizera ko yavukiye kuza gucungura Isi.

Ati “Ni igikorwa cyo kwizihiza Noheli, kizadufasha kwinjira muri Noheli. Tuzaba dufite igitaramo kizahera saa mbili kikageza saa sita n’igice. Abana baramenyana tukabaha impano. Ni ukugira twishime, njye nimbona abana nzishima kurushaho.”

Kwinjira muri iki gitaramo bizaba ari ubuntu ariko hazaba hari icyo kurya ku 25 000 Frw ku bantu bakuru na 12 500 Frw ku bana. Kigiye kuba ku nshuro ya kabiri.

Gahongayire Aline azaririmba kuva saa yine z’ijoro kugeza saa sita z’ijoro, mu gitaramo azaba afatanya na Symphony Band igizwe n’abanyempano bize umuziki ku Nyundo.

Aline Gahongayire yateguye umugoroba wo gusangira Noheli n'abiganjemo abana bato
Gahongayire azafatanya na Symphony Band muri iki gitaramo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .