Ni mu birori byabaye mu rukerera rwo kuri uyu wa Mbere tariki 3 Werurwe 2025 mu masaha y’i Kigali. Aho filime zitandukanye zimaze iminsi zica ibintu benshi bari bategereje kureba ko zegukana ibihembo.
Ibi bihembo bitangwa na ‘Academy of Motion Picture Arts and Sciences’.
“Anora” iri muri filime z’urwenya yakozwe na Sean Baker ni yo yegukanye ibihembo byinshi, kuko yahawe bitanu birimo icya ‘Best Picture’ na ‘Best Actress’ cyahawe Mikey Madison wayikinnyemo.
Ku nshuro ya mbere ibi birori byayobowe na Conan O’Brien, byabereye mu nyubako ya Dolby Theatre iherereye i Hollywood mu Mujyi wa Los Angeles uherutse kwibasirwa n’inkongi.
Ibirori byatangiye hashyirwaho amashusho yihariye agaragaza amateka y’uyu mujyi, birangira hashyirwaho amagambo agira ati “Turagukunda Los Angeles”. Hakurikiyeho igitaramo cyuje amarangamutima cyaririmbyemo Ariana Grande na Cynthia Erivo, abakinnyi muri filime “Wicked.”
Uretse “Anora” izindi filime zegukanye ibihembo zirimo “Emilia Pérez” yari inayoboye izindi mu guhatana mu byiciro byinshi aho yari ihatanye muri 13, mu gihe “Wicked” igaragaramo Ariana Grande wari uri mu bahatanye ariko ntahirwe no kwegukana igihembo na “The Brutalist” zo zari zihatanye mu byiciro 10.
“The Brutalist” yegukanye ibihembo bitatu mu gihe “Wicked” na “Emilia Pérez” zatwaye bibiri buri imwe. “Conclave” yari yitezweho kwegukana ibihembo byinshi ntabwo yahiriwe kuko mu byiciro umunani yari ihatanyemo yabashije gutwara igihembo kimwe.
Zoe Saldaña watwaye igihembo cya “Best Supporting Actress award” abikesheje ’Emilia Perez, yagaragaje amarangamutima ubwo yahabwaga igihembo. Uyu mugore yabaye Umunyamerika ufite inkomoko mu Birwa bya Dominique utwaye igihembo cya Oscars.
Ati “Nyogokuru yaje muri iki gihugu mu 1961. Ndi umwana w’ababyeyi b’abimukira kandi ndabyishimiye. Ndi Umunyamerika wa mbere ufite inkomoko muri Dominique utwaye igihembo cya Academy Award, kandi nzi neza ko ntazaba uwa nyuma.”
Uyu mugore yakomeje ashimira abandi batandukanye bamuba hafi barimo nyina, abavandimwe be ndetse n’umugabo we Marco Perego.
Uretse uyu mugore wanditse amateka, umuhanzikazi Ariana Grande wari uhatanye mu cyiciro cy’Umukinnyi Ugaragara muri filime atari uw’imena mwiza (Best Supporting Actress) abikesheje “Wicked” yakinyemo yitwa Glinda, ntabwo yabashije kwegukana iki gihembo kuko ari cyo cyatwawe na Zoe Saldaña.
Doja Cat ni we wasusurukije abitabiriye ibi birori bya Oscars 2025, mu ndirimbo “Diamonds Are Forever”.
Ushaka kureba abandi begukanye ibi bihembo wakanda hano:








TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!