Uyu mukobwa w’imyaka 36 yari ategerejwe mu iserukiramuco rigomba kubera muri iki gihugu guhera tariki 10 na 11 Kamena 2022.
Iri serukiramuco ryiswe The “Winter Amapiano Vibez”, ryateguwe na Myuziki Pusha Entertainment ndetse Zodwa yari kurijyanamo n’umuhanzi Zukani ugezweho mu Amapiano. Rigomba kubera mu Mujyi wa Blantyre.
Minisiteri y’Umuco n’Ubukerarugendo muri Malawi yashyize hanze itangazo yamagana uyu mukobwa kubera imibyiniro ye, yiganjemo iyo kugaragaza imyanya y’ibanga.
Iyi Minisiteri yasabye Ibiro Bishinzwe n’abasohoka muri Malawi kuzagenzura ku buryo Zodwa atazinjira muri iki gihugu mu minsi iri serukiramuco rizaberaho ndetse na mbere yayo.
Zodwa ariko ibi yabiteye utwatsi avuga ko azajya muri iki gihugu ariko icyo atazakora ari ukujya ku rubyiniro.
Ati “Nshimishijwe no kujya muri Malawi kubera ridasanzwe rya ‘Amapiano’, ntabwo nzigaragaza ku rubyiniro ariko nzaba nje gushyigikira umuhanzi ugezweho mu Amapiano muri Afurika y’Epfo, Zukani.”
Yakomeje avuga ko azajya muri iki gihugu yikwije ndetse akicara agakurikiza amategeko bazamushyiriraho, ikintu kirenze yakora akaba ari ugufatana amafoto n’abafana.
Uyu mukobwa ubusanzwe yitwa Zodwa Rebecca Libram. Azwi cyane muri Afurika y’Epfo kubera imyitwarire ye idasanzwe no kubyina yambaye mu buryo bugaragaza imyanya ye y’ibanga.
Yibukirwa cyane ku kato yahawe muri Zambia aho muri Werurwe 2018 yari yatumiwe mu gitaramo cyo kumurika album y’umwe mu bahanzi bakizamuka muri iki gihugu, akigerayo leta igahita imuhambiriza agasubizwa iwabo muri Afurika y’Epfo shishi itabona.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!