Zizou yasohoye igice cya kabiri cy’indirimbo ‘Ngufite ku mutima’ yahurijemo The Ben na Bushali

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 29 Kamena 2020 saa 04:37
Yasuwe :
0 0

Muri iyi minsi uramutse utondekanyije indirimbo zigezweho mu Rwanda, ukagera kure utaravuga “Ngufite ku mutima’” ya Zizou Alpacino ariko yaririmbwe na The Ben, ubanza ubaye ukeneye amajwi mu matora utabona menshi.

Iyi ndirimbo igezweho muri iyi minsi Zizou Alpacino wanayikoze yatangiye kuyisubiramo ayihurizamo The Ben n’abandi bahanzi, aho ku ikubitiro yahise asohora iyo yamuhurijemo na Bushali uri mu bagezweho mu njyana ya Kinyatrap.

Mu kiganiro na IGIHE, Zizou Alpacino yagize ati ”Ni uburyo bwo kongera kuyikora tugahurizamo abahanzi banyuranye, si Bushali gusa hari n’abandi benshi nteganya kuyishyiramo.”

Iyi ndirimbo yakozwe mu buryo bw’amajwi na Knox beat usanzwe ukorera indirimbo muri Monster Record, igaruka ku nkuru y’umusore uba wumvisha umukobwa ko amukunda ndetse amusaba ko bakundana burundu, akirinda abashaka kumuyobya.

Igira iti “Baby love, baby you ngufite ku mutima aba babylone barekure, menya ko ngufite ku mutima. Urukundo rwawe rumeze nk’impano mpora mfungura buri munsi [...]”

Amakuru IGIHE ifite ni uko kuri uyu wa Kabiri tariki 30 Kamena 2020 aribwo The Ben agomba gufata amashusho y’iyi ndirimbo, azasohoka mu minsi iri imbere.

Zizou Alpacino yasohoye igice cya kabiri cy’indirimbo ‘Ngufite ku mutima’ yahurijemo The Ben na Bushali

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .