Ibi Zizou Alpacino yabibwiye IGIHE nyuma yo gushyira hanze indirimbo yahurijeho abaraperi barimo Bull Dogg, P Fla, Fireman na Jay C ndetse n’umusore uririmba witwa Calvin Mbanda.
Zizou Alpacino yavuze ko afite gahunda yo guhuriza kuri iyi album abahanzi bo mu myaka yo ha mbere biganjemo abo babanye ndetse n’ab’uyu munsi.
Ati “Kugira ngo dukomeze kugira umuziki uryoshye ni uko abahanzi bose usanga bakorana, ntibibe ko hari abo mu myaka runaka batakorana n’ab’indi myaka. Iyi album rero nyinshi mu ndirimbo muzabona muzumvaho abahanzi bo mu myaka itandukanye.”
Zizou Alpacino yateguje album izaba igizwe n’indirimbo 11 ziganjemo izihuriweho n’abahanzi batandukanye barenga 20.
Iyi album igiye gusohoka mu gihe Zizou Alpacino yabaye asubitse ibyo gusohora iya kabiri yise ‘Doxa’ igizwe n’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana yari aherutse gutangaza ndetse yaranasohoye indirimbo ya mbere mu ziyigize.
Zizou yavuze ko iyi album yabaye ayisubitse nyuma yo kubona ko gukora imishinga y’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana bisaba kwitonda.
Avuga ko igihe icyo aricyo cyose azasoza uyu mushinga azasohora iyi album yari ibaye iya kabiri ikurikira iyo yise ‘5/5 Experience’ yari igizwe n’indirimbo nka Ubanza nkuze,Ngufite ku mutima,Karibu nyumbani n’izindi nyinshi.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!