Zizou Alpacino yasohoye indirimbo ‘Bikurimo’ yakoranye na King James

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 15 Ukuboza 2020 saa 05:42
Yasuwe :
0 0

Zizou Alpacino ukomeje urugendo rwo kurangiza album ye ya mbere amaze imyaka ikabakaba itatu akoraho, yasohoye indirimbo nshya yakoranye na King James yise ‘Bikurimo’.

Iyi ndirimbo nshya ya Zizou Alpacino yaririmbwe na King James ikubiyemo amagambo y’urukundo y’umuhungu uba abwira umukobwa bakundana.

Hari aho aterura akagira ati “Nta kintu ufata nk’igito, gipfa kuba kinshimisha ubigira ibyawe. Sinjya mbimenyera, nakoze iki ngo umpitemo, ko hari ubwo nikanga ari inzozi […] untera kumva ari njye mugabo wenyine uriho, ndabikunda cyane iyo unyise bebe, kuntetesha bikurimo ntujya uvunika.”

Aya magambo kimwe n’andi aryoheye amatwi umusore aba ashimiramo umukobwa bakundana niyo yiganje muri iyi ndirimbo.

‘Bikurimo’, yasohokanye n’amashusho arimo amagambo ayigize, yakozwe mu buryo bw’amajwi na KnoxBeat afatanyije na Zizou Alpacino.

Iyi ndirimbo igiye hanze ikurikira ’Ibanga’ ya Soso Mado, Christopher aherutse gusubiramo.

Ni urugendo Zizou Alpacino arimo rwo gukora kuri album ye ya mbere ateganya kumurikira abakunzi b’umuziki mu 2021.

Mu kiganiro na IGIHE, Zizou Alpacino yavuze ko iyi album yayihurijeho benshi mu bahanzi bafite amazina akomeye mu muziki w’u Rwanda.

Ati “Sinamenya ngo ni abahanzi bangahe nzifashisha kuri iyi album kuko ni benshi, icyo nzi cyo izaba iriho benshi mu bazwi mu muziki w’u Rwanda.”

Album ya Zizou Alpacino yahishuye ko izaba iriho indirimbo 11 n’izindi ebyiri z’inyongezo. Yavuze ko nubwo ari iy’indirimbo amaze imyaka itatu akoraho, ashobora kuzashyiraho na zimwe mu zo yahurijemo abahanzi mu myaka yo hambere ariko yabanje kuzivugurura.

King James ni we waririmbye mu ndirimbo nshya ya Dj Zizou 'Bikurimo'
Bikurimo ni indirimbo iri kuri album Zizou Alpacino amaze imyaka itatu akoraho

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .