Zizou Alpacino yasohoye amashusho y’indirimbo “Ngufite ku mutima” The Ben yakoranye na Bushali

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 15 Nyakanga 2020 saa 10:11
Yasuwe :
0 0

Zizou Alpacino amaze kuba ubukombe mu guhuriza abahanzi mu ndirimbo zigakundwa, ni we watanze igitekerezo cya ’Fata Fata’, ’Bagupfusha ubusa’, ’Karibu nyumbani’ n’izindi zo hambere zamenyekanye cyane zikanakundwa. Kuri ubu uyu musore afite iyitwa ’Ngufite ku mutima’ amaze gukorera ibice bitatu.

Zizou Alpacino mu minsi ishize yasohoye indirimbo “Ngufite ku mutima” yakoranye na The Ben, bidateye kabiri yahise yongeramo Bushali hasohoka igice cya kabiri cyayo ari nacyo yanamaze gukorera amashusho.

Igice cyahuriyemo The Ben na Bushali cyasohotse mu buryo bw’amashusho nyuma y’icyashyizwemo umuraperi Bull Dogg.

Nyuma yo gusohora amashusho y’iyi ndirimbo, Zizou Alpacino yabwiye IGIHE ko ibice byose uko ari bitatu yakoreye iyi ndirimbo byanakorewe amashusho.

Yagize ati ”Zose twarazikoze nuko iyi ariyo yabanje kurangira mpita nyisohora ariko n’izindi zizaza.”

Iyi ndirimbo yakozwe mu buryo bw’amajwi na Knox beat usanzwe ukorera indirimbo muri Monster Record, igaruka ku nkuru y’umusore uba wumvisha umukobwa ko amukunda ndetse amusaba ko bakundana burundu, akirinda abashaka kumuyobya.

Igira iti “Baby love, baby you ngufite ku mutima aba babylone barekure, menya ko ngufite ku mutima. Urukundo rwawe rumeze nk’impano mpora mfungura buri munsi [...]”

Amashusho yayo yafatiwe mu Karere ka Musanze mu Ntara y’Amajyaruguru, atunganywa na Ibalab uri mu bahanga bakora amashusho y’indirimbo z’abahanzi.

Reba amashusho y’indirimbo ya Zizou na The Ben bafatanyije na Bushali

Zizou Alpacino azwiho guhuriza abahanzi mu ndirimbo zigakundwa bikomeye
The Ben umaze igihe i Kigali yaririmbye muri iyi ndirimbo
Bushali ni umwe mu baraperi bagezweho mu bakora injyana ya Kinyatrap

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .