00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Zizou Alpacino yahurije Riderman na King James mu ndirimbo irimo ijwi rya Se Soso Mado

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 12 Kamena 2021 saa 07:11
Yasuwe :
0 0

Zizou Alpacino yasohoye indirimbo ye nshya yise ‘Jya uba romantic’ yahurijemo Riderman na King James yumvikanamo ijwi rya Se umubyara, Soso Mado.

Iyi ndirimbo nshya ya DJ Zizou yayishyizemo agace gato k’iyitwa ‘Narakurebye ndakwitegereza’ Soso Mado wamenyekanye muri Orchestre Impala yaririmbye.

Mu kiganiro na IGIHE, Zizou Alpacino yavuze ko yahisemo kwifashisha igihangano cya Se kuko ari umwe mu bo afataho icyitegererezo.

Ati “Muzehe rero buriya niwe muhanzi mfataho nk’icyitegererezo, nahisemo kwifashisha iyi ndirimbo kuko ari imwe mu ze nkunda cyane. Kwifashisha King James na Riderman tugakoramo indi ni kimwe mu bizatuma abantu bakomeza kuyikunda.”

Si ubwa mbere Zizou Alpacino asubiyemo indirimbo ya Se, kuko mu minsi ishize yifashishije Christopher asubiramo iyitwa ‘Ibanga’.

Zizou Alpacino ari gukora kuri album ye ya mbere ateganya kumurikira abakunzi b’umuziki mu 2021.

Mu kiganiro na IGIHE, yavuze ko iyi album yayihurijeho benshi mu bahanzi bafite amazina akomeye mu muziki w’u Rwanda.

Ati “Sinamenya ngo ni abahanzi bangahe nzifashisha kuri iyi album kuko ni benshi, icyo nzi cyo izaba iriho benshi mu bazwi mu muziki w’u Rwanda.”

Ni izaba iriho indirimbo 11 n’izindi ebyiri z’inyongezo. Yavuze ko nubwo ari iy’indirimbo amaze imyaka itatu akoraho, ashobora kuzashyiraho na zimwe mu zo yahurijemo abahanzi mu myaka yo hambere ariko yabanje kuzivugurura.

King James yifashishijwe na Zizou Alpacino mu ndirimbo ye nshya yise ‘Jya uba romantic’
Zizou Alpacino yahurije Riderman na King James mu ndirimbo irimo ijwi rya Se Soso Mado
Zizou Alpacino ari mu rugendo rwo gukora kuri album ye ya mbere ateganya kumurikira abakunzi b’umuziki mu 2021

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .