Uyu muhanzi wubatse izina mu guhuriza abahanzi bakomeye mu ndirimbo imwe, yabwiye IGIHE ko yitegura kumurika iyi album nshya muri Werurwe 2023.
Avuga kuri iyi album, Zizou Alpacino yahishuye ko izaba iriho abahanzi bakomeye bemera Yesu nk’umwami n’umukiza.
Ati “Ni album izaba iriho abahanzi benshi, baravanze yaba abasanzwe bakora umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana ndetse n’abakora usanzwe, icyingenzi ni uko baba bemera Kirisitu nk’umwami n’umukiza.”
Icyakora Zizou Alpacino yirinze kugira amazina agarukaho ku bahanzi bazagaragara kuri iyi album ye yahishuye ko izasohokana n’amashusho y’indirimbo ziyiriho.
Iyi album nshya izaba ikurikira iyo yise "5/5 Experience" nubwo ataramara gusohora indirimbo ziyigize.
Abajijwe impamvu yatangiye undi mushinga atararangiza uwa mbere, Zizou yagize ati “Ntabwo indirimbo zose ndamara kuzisohora kuko hari aho nageze ngira izindi ntekerezo. Kuri ubu ndashaka kubanza gusohora iyi album ubundi tukareba icyakurikiraho, ariko indirimbo zose zigize album ya mbere ndazifite.”
Zizou yitegura kumurika album ye ya kabiri mu myaka 12 amaze mu muziki cyane ko indirimbo ye ya mbere yahurijemo abahanzi ari ‘Bagupfusha ubusa’ yasohoye mu 2011.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!