Mu minsi ishize DJ Zizou yari yatangaje ko yatangiye umushinga wo gukora kuri album ye nshya avuga ko yise ‘Success from suffering’ izaba igizwe n’indirimbo zahuriwemo n’abahanzi bagera kuri 20.
Ku ikubitiro mu minsi ishize uyu musore yamaze gufata amashusho y’indirimbo ya mbere kuri iyi album agiye gushyira hanze ikaba yarahuriwemo abahanzi barimo abagize itsinda rya Tuff Gangs na Jay C.
Iyi ndirimbo izaba ibimburiye izindi icumi zose akomeje gufatira amashusho ari gufatwa akanatunganywa na Meddy Saleh.
Ni umushinga Zizou Alpacino ahamya ko amazemo igihe ndetse akongeraho ko igihe kigeze ngo atangire gusohora indirimbo za mbere zigize iyi album.
Mu kiganiro na IGIHE, Zizou yavuze ko imirimo yo gutunganya iyi album ayigerereye ku buryo mu minsi iri imbere azaba ayisangiza abakunzi be.
Ati “Album iri kurangira, izaba igizwe n’indirimbo 11 zirimo abahanzi barenga 20, abakunzi b’umuziki nyarwanda bihangane ndi mu mirimo ya nyuma yo kuyikoraho mu minsi ya vuba ndaba nyishyize hanze.”
Zizou yavuze ko iyi album ihuriweho n’abahanzi bo mu biragano bitandukanye, ati “Urumva ni album iriho abahanzi banyuranye, abagezweho uyu munsi, abamaze igihe mu muziki yewe hari n’abo mba narumvise batarasohora indirimbo ariko ngakunda impano yabo nkiyemeza kubashyiraho.”
Iyi album igiye gusohoka mu gihe Zizou Alpacino yabaye asubitse ibyo gusohora iya kabiri yise ‘Doxa’ igizwe n’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana yari aherutse gutangaza ndetse yaranasohoye indirimbo ya mbere mu ziyigize.
Zizou yavuze ko iyi album yabaye ayisubitse nyuma yo kubona ko gukora imishinga y’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana bisaba kwitonda.
Avuga ko igihe icyo aricyo cyose azasoza uyu mushinga azasohora iyi album yari ibaye iya kabiri ikurikira iyo yise ‘5/5 Experience’ yari igizwe n’indirimbo nka Ubanza nkuze,Ngufite ku mutima,Karibu nyumbani n’izindi nyinshi.





TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!