00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Zeotrap yavuze icyashyize iherezo ku ntambara y’ubutita hagati ye na Ish Kevin

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 30 November 2024 saa 10:44
Yasuwe :

Zeo Trap yagaragaje ko yashyize akadomo ku ntambara y’ubutuita ye n’abahanzi bagenzi be, nyuma y’iyo yagiranye na Ish Kevin ikaza no gutuma ahamagazwa n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha [RIB].

Ni intambara zatangiye umwaka ushize ubwo aba bombi batangiraga gutukana mu ndirimbo. Icyo gihe, Zeotrap yatukanaga na Trappish Gang ya Ish Kevin, nabo bakamusubiza bifashishije Hollix wari umwe mu bahanzi bayigize.

Muri Kamena uyu mwaka gusa ibintu byaje guhindura isura cyane ko noneho Zeotrap we, yarengereye agatuka Ish Kevin kugeza no ku babyeyi ndetse biza gutuma anahamagazwa na RIB. Zeo Trap yari yibasiye mugenzi we muri ‘Freestyle’ yise “Sinabyaye’’.

Mu kiganiro na IGIHE, Zeotrap yavuze ko nyuma yo guhamagazwa yishimiye ko yaganirijwe ndetse bakamenya umuzi w’ikibazo cye na Ish Kevin, ariko nawe akiyemerera ko byarangiye.

Ati “Isomo nize ubwo RIB yampamagazaga, ni uko inshingano zabo bazikora neza kandi bakareba uko ikibazo kimeze. Byari bikenewe kuganirizwa kuko hari ahantu twari tumaze kugera hatari ho. Nkeka ko nta wundi wabasha kubahuka undi ku byo akora, ikintu abantu batazi ni uko abaraperi baba bapfira ibintu byabo.”

Zeotrap avuga ko iyi ndirimbo yakoze yibasira Trappish kuyisiba ntacyo byamuhungabanyijeho, kuko atari akiyikeneye kandi abo yari igenewe bayumvise. Ati “Nari mbizi ko atari ibintu bitazatinda.”

Uyu muraperi agaragaza ko we na Ish Kevin cyangwa umwe mu bakoranaga nawe mu gihe bari bahanganye mu ndirimbo, nta n’umwe bari basanzwe baziranye mu buryo bwimbitse ahubwo bari barahuye rimwe bagatangira no gupanga umushinga w’indirimbo ariko nyuma bashwana bigahinduka guterana amagambo.

Ati “Ntabwo twari tuziranye kuko nta mubano twari dufitanye. Urumva abaraperi iyo batumvikana ntabwo bajya bahura, ntacyo mwaba muganira. Nahuye rimwe na Ish Kevin tuganira buri umwe abwira undi ko yemera ibyo akora. Twashakaga no gukorana ariko hazamo gushwana biba birapfuye kuko urumva akazi ku mpande zose kari kangiritse. Twabanje kubikemura kuriya.”

Uyu musore avuga ko indirimbo yashyize hanze avugamo amagambo yandagaza Ish Kevin ku babyeyi, yari imaze igihe kinini ariko hakaba umusore wayiguyeho agahita ashyira ‘audio’ yayo hanze. Ngo icyo gihe Zeotrap nabo bakorana byabashyizeho igitutu cyo gushyira hanze amashusho yayo cyane ko bari bayamaranye amezi atatu bayafite yararangiye.

Avuga ko ariyo ndirimbo yakoze ya nyuma yo gutukana mu buryo bweruye n’abaraperi bagenzi be, gusa yayikoze ashaka kwerekana ko atari agafu k’imvugwa rimwe.

Ati “Ni n’ibintu nakozeho mvuga nti reka ibe iya nyuma uzumva akeneye intambara ajye agenda ayumve, yumve ko ibyo bintu twabikora ubishatse ko twabijyamo gusa ndengeje hariya byagera kure. Nahisemo gukora ibyanzanye kuko nabonaga ibindi biri kuza atari inzira zanjye. Mu byanzanye ntabwo ari ukuba umuziki wacu wagera kuri ruriya rwego.”

Ngo mu bintu byari byazanye Zeotrap mu muziki guterana amagambo ntabwo byari birimo, ariko byaje kuba ngombwa kugira ngo abanze ace agasuzuguro. Ati “mu byatuzanye hari harimo gukora indirimbo nziza tukandika amateka muri Hip Hop tukanambutsa injyana yacu imipaka.”

Zeotrap aheruka gushyira hanze album yise “ntago anoga’’ iriho indirimbo 20, akavuga ko abantu bibajije uko aya magambo yanditse abantu badakwiriye kubyibazaho kuko ari ko yabishatse nk’umuhanzi.

Avuga ko iyi ndirimbo yitiriye iyi album ye yise , ‘ntago anoga’ igaruka ku buzima bw’abaraperi, babaho bategereje ko umunsi umwe hari igihe bizemera bakabona amafaranga menshi.

Izindi nkuru wasoma bijyanye: https://igihe.com/imyidagaduro/muzika/article/zeo-trap-yongeye-kwibasira-ish-kevin-aramwandagaza

https://mobile.igihe.com/imyidagaduro/article/nyuma-ya-zeotrap-rib-yatangiye-iperereza-kuri-ish-kevin-na-hollix

Reka ikiganiro cya Zeotrap na IGIHE

Umva album nshya ya Zeotrap ukanze hano https://www.youtube.com/watch?v=w3Hg_oWeM8A&list=PLt73XyO6qddL93gKjyoQMO3fX02SQfMzj

Zeotrap avuga ko intambara ye n'igikundi cya Ish Kevin yayirangije ndetse nta n'undi muraperi azongera guhangana nawe
Zeotrap yashyize hanze album nshya iriho indirimbo 20

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .