00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ihangana hagati y’abaraperi rifasha Hip Hop gutera imbere - Zeotrap (video)

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 10 June 2024 saa 12:01
Yasuwe :

Umuraperi Zeotrap uri mu bagezweho muri iyi minsi, yavuze ko we atemeranya n’abakunze guhamya ko gushyira hamwe hagati y’abaraperi ari cyo kintu cyabafasha gutera imbere, yemeza ko kudashyira hamwe nawo waba undi muvuno.

Ibi Zeotrap yabigarutseho mu kiganiro cyihariye aherutse kugirana na IGIHE, akavuga ko ku bwe gushyira hamwe ari ibintu bishoboka mu gihe abantu bahuza ariko mu gihe batanahuza buri wese yakora ibye kandi bikarangira bigiriye akamaro injyana ya Hip Hop.

Ati “Ntabwo gushyira hamwe ari byo bikora, biterwa n’abo muri gushyira hamwe. Iyo umuntu mwumvikana mushobora gushyira hamwe, ariko no kuba mutumvikana nabyo bishobora gutuma umukino uryoha. Iyo Hip Hop imaze iminsi idakomeye abantu bayikuraho amaso, yagaruka abantu bakagarukana nayo.”

Aha uyu muraperi yahamyaga ko guhangana ku abaraperi yaba inzira nziza yabafasha guhoza iyi njyana hejuru mu gihe iyo bashyize hamwe cyangwa batari gukora bituma abantu bayikuraho amaso.

Ku kijyanye no kuba uyu muraperi atajya ahuza n’abaraperi bagenzi be ariko byagera ku bakiri bato mu muziki bwo bikaba ibindi bindi.

Ati "Njye ndi mu bantu badakunze guhuza n’abahanzi benshi, buriya namba n’abahanzi bakuru bo turahura tukaganira ariko abato bo ni abantu batazi icyo bashaka, ntabwo baba bazi ikintu bashaka […] nabo ubwabo ubabajije aho baganisha umuziki ntabwo bahakubwira.”

Zeotrap ahamya ko ari kwishimira uko umuziki uri gukura kuko abaraperi bari gukora cyane, agahamya ko ikigoye kugeza uyu munsi ari ugutinda mu kibuga ngo ibikorwa byabo birambe.

uyu muraperi yagarutse kuri ibi mu gihe muri iyi minsi ari umwe mu bakomeje kugarukwaho mu itangazamakuru nyuma yo guhangana gukomeye na Ish Kevin, kimwe na bagenzi be babarizwa mu itsinda rya Trapish, aho babinyujije mu ndirimbo zitandukanye, aba bahanzi badasiba kumvikana bahanganye bikomeye.

Uguhangana kw’aba baraperi kwarushijeho gukaza umurego mu minsi ishize ubwo Zeotrap yasohoraga indirimbo ’Sinabyaye’ yibasiragamo Ish Kevin na bagenzi be, icyakora bitewe n’amagambo yumvikanamo, Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rukaba rwarahise rumuhamagaza bituma ayisiba ku mbuga zicuruza imiziki yari yiyishyizeho.

Zeotrap ahamya ko kudashyira hamwe kw’abaraperi waba undi muvuno wafasha Hip Hop

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .