Urukundo rwa Zari n’umusore witwa Shakib ruri mu zimaze iminsi zigarukwaho cyane muri Afurika y’Iburasirazuba, aho bamwe banenga uyu mugore kuba yaremeye gukundana n’umusore bavuga ko ajya kungana n’abe.
Mu kiganiro Zari aherutse kugirana n’itangazamakuru ryo muri Uganda yavuze ko abamuvugaho ibi nta shingiro bafite kuko hari n’abagabo bakunda n’abakobwa b’imyaka 15 ariko ugasanga nta kintu abantu babivugaho.
Ati “Ariko hari abagabo bakunda abana b’imyaka 15 ntimugire icyo muvuga, Shakib ntabwo ari umwana muto afite imyaka 30 njye ntakibazo mbibonamo ariko iyo bije kubagore muravuga cyane bikaba ikibazo, abo bagabo bo kuki ntacyo mubavugaho, sosiyete tubamo ifata ibintu bimwe mu buryo butandukanye. Njye mvugishije ukuri Shakib si umwana, imyaka 18 yayirengeje kera.”
Zari yakomeje avuga ko uyu musore “yamujyanye amwereka ababyeyi be kandi bo ntakibazo bagize ku kinyuranyo cy’imyaka yabo kuko afite 42 mu gihe uyu musore we afite 30.”
Shakib wari uri kumwe na Zari yahise amwunganira avuga ko atari umwana kandi ko ateganya gukora ubukwe n’uyu mugore mu mwaka utaha.
Zari ni umwe mu bagore bakunze kugarukwaho cyane mu bijyanye n’imyidagaduro muri Afurika. Yamenyekanye cyane ubwo yakundanaga na Diamond Platnumz baje no kubyarana abana babiri, baje basanga abandi bahungu babiri yari yarabyaranye na nyakwigendera Ivan Semwanga.


TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!