Zari yasubiye muri Tanzania kureba Diamond

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 5 Ugushyingo 2020 saa 11:38
Yasuwe :
0 0

Nyuma y’imyaka ibiri umunyamideli Zari Hassan atandukanye na Diamond Platnumz bari bamaze imyaka itatu babana nk’umugore n’umugabo, yongeye kumugenderera muri Tanzania.

Akigera muri Tanzania, Zari yabwiye itangazamakuru ko azaniye abana Diamond kuko yari abakumbuye.

Yagize ati "Ndi hano ku bw’abana banjye. Mbazanye gusura se kuko yari abakumbuye."

Zari wari wakiriwe n’itangazamakuru rya Tanzania ndetse na Diamond, yabajijwe niba afata hoteli cyangwa ajya kubana n’uwahoze ari umugabo we.

Yasubije ati “Abanyafurika hari ikintu bataramenya, iyo ufite umuntu mwabyaranye muba muhuje inshingano zo kurera abana banyu, ndaba ndi kumwe n’abana ariko nta kindi kibiri inyuma.’’

Uyu mugore ukomoka muri Uganda yakundanye na Diamond ndetse bahita batangira kubana mu mpera z’umwaka wa 2014, icyo gihe uyu muyobozi wa Wasafi Classic Baby [WCB] yari amaze gutandukana na Wema Sepetu.

Ku mugoroba wo ku wa 14 Gashyantare 2018 ku munsi wahariwe abakundanye [Saint Valentin] nibwo Zari yanditse kuri Instagram yemeza ko ‘ibye na Diamond byarangiye’.

Yagize ati “Mubyumve ko ari ikintu kinkomereye gukora. Havuzwe impuha nyinshi zimwe zifite ibimenyetso mu binyamakuru ku byerekeye Diamond no gucana inyuma kwe. Nahisemo gushyira iherezo ku rukundo rwanjye na Diamond.”

Yavuze ko akurikije icyubahiro, agaciro, ubunyangamugayo bwe n’imibereho afite, adashobora guhuza na Diamond Platnumz uvugwa mu buhehesi no kubyarana n’abagore impande zose muri Tanzania no hanze.

Yongeyeho ko nubwo atandukanye na Diamond mu rukundo ngo bazakomeza gufatanya inshingano zo kurera abana babiri babyaranye.

Yagize ati “Dutandukanye mu rukundo ariko tuzakomeza gufatanya nk’ababyeyi.

Aba bombi bari bamaze kubyarana abana babiri ari bo Nillan Dangote na Latifah Dangote. Kuri Zari hiyongeraho batatu yabyaranye na nyakwigendera Ssemwanga ari bo Pinto, Quincy n’uwitwa Didy.

Diamond afite abandi ku ruhande gusa yemera umwe witwa Abdoul yabyaranye na Hamisa Mobeto ari nawe yabanye na we nyuma yo gutandukana na Zari.

Zari yasubiye muri Tanzania kureba Diamond babyaranye abana babiri
Diamond Platnumz yishimiye kongera guhura n'abana be nyuma y'igihe kirekire abyifuza
Zari The Boss Lady yavuze ko azaniye abana Diamond kuko yari abakumbuye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .