Uyu mugore yabigarutseho ubwo yaganiraga n’itangazamakuru ryo muri Kenya aho yagiriye urugendo rw’akazi. Zari yavuze ko abizi ko Diamond Platnumz agira ubwibone, bityo ko ashobora kuvuga ibyo ashaka byose, gusa ko kuri we ibyo yavuze bidashoboka.
Ati “Diamond agira ubwibone[...] ikibazo si ibyo yavuze ahubwo ni ukwibaza niba koko ibyo avuga nabikora! Niba uvuze ngo ubishatse wakongera ukigarurira Zari, mu by’ukuri ibyo bintu birashoboka? Kuri njye ndavuga nti ubwibone bwawe no kwishyira hejuru gusa ntacyo bimbwiye.”
Yakomeje abazwa uko umugabo yakira uko Diamond amwitwaraho avuga ari umuntu yamaze kumenya uko ateye, kandi na Diamond akaba amuzi uko ateye bityo bikaba bitahungabanya urugo rwabo. Ati “Dushobora kwicara mu cyumba kimwe, tumeze neza.”
Zari kandi yatangaje ko nk’umuntu babyaranye amwubaha kandi bakaba bafatanya kurera abana babo nta kibazo na kimwe kibayeho.
Ibyo kuba abishatse yakongera agasubirana na Zari, Diamond yabigaragaje mu gice gishya cya gatatu cya “Young, Famous & African” cyagiye hanze muri Mutarama 2025, iki kiganiro kigaruka ku buzima bw’ibyamamare bitandukanye muri Afurika.
Uyu mugabo yavuze ko nta shyari afitiye urushako rwa Zari bafitanye abana babiri, kuko atarigirira ikintu yakwisubiza igihe icyo aricyo cyose yabishaka. Ati “Ntushobora kugira ishyari ku kintu ushobora kubona igihe icyo ari cyo cyose ugishakiye. Niba mushaka, nshobora kumubona ako kanya.”
Yakomeje avuga kandi ko afite ubushobozi bwo gusubirana n’uyu mugore n’umuryango wabo mu gihe we[Diamond] yaba yumva abikeneye.
Diamond na Zari babyaranye abana babiri barimo umukobwa mukuru witwa Tiffah n’umuhungu bise Nilan. Mu 2018 nibwo bahisemo gutandukana.
Zari mu 2023 yarushinze na Shakib Cham mu bukwe bwabereye muri Afurika y’Epfo mu buryo bw’ibanga. Gusa nabo bakunze kuvugwaho kugirana umubano urimo ibibazo rimwe na rimwe bikururwa no kwivanga muri uyu muryango kwa Diamond.



TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!