Uyu mugore yakoze indirimbo zitandukanye zirimo iyo yise “Toloba”, “Hotter Than Them” n’izindi nke asa nk’ufungiye amaferi aho.
Zari Hassan yumvikanye mu itangazamakuru avuga impamvu yahisemo guhagarika urugendo rwe mu muziki, aho yatangaje ko yahisemo kureka umuziki kubera inshingano nyinshi yari afite icyo gihe.
Ati “Nari nshinzwe kuyobora ibiro bikuru by’aho nakoraga, nkagenzura amashami yacu atandukanye, nkita ku bana banjye[...] icyo gihe nari natangiye no kuririmba, kandi nagombaga guhitamo.”
Yemeye ko kwinjira mu muziki bitari ibintu yakundaga cyane, ahubwo yari yabikoze nk’inzira yari kumuha amahirwe yo kwinjira mu mwuga wo gukina filime.
Avuga ko yizeraga ko abatunganya filime bazamubona bakamuha amahirwe yo kugaragara muri sinema. Gusa, uko ibikorwa bye by’ubucuruzi n’imibereho y’umuryango we byamusabaga umwanya munini, byabaye ngombwa ko agira ibyo ahitamo umuziki awureka atyo.
Ati “Nagombaga kureka umuziki nkibanda ku bucuruzi no ku bana kuko byansabaga gukora ingendo nyinshi.”
Kuri ubu Zari afite abana batanu barimo batatu yabyaranye n’umunyemari Ssemwanga, ndetse akaba aribo yinjiye mu muziki afite. Aba bana barimo uwitwa Quincy, Raphael na Pinto.
Aba bombi bari barushinze mu 2011 ariko urukundo rwabo ntirwaramba kuko mu 2014 zari yahise yikundanira na Diamond Platnumz, ubu na we batandukanye bafitanye abana babiri. Ssemwanga ku wa 25 Gicurasi 2017, yaje kwitaba Imana.
Reba zimwe mu ndirimbo Zari yakoze atarareka umuziki
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!