00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Zari mu buryohe bw’urukundo nyuma y’igihe gito atandukanye n’uwo bamaranye amezi abiri

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 21 June 2022 saa 08:07
Yasuwe :

Zari Hassan wakanyujijeho na Diamond Platnumz aravugwa mu rukundo n’undi musore witwa Shakib Cham na we uvuka muri Uganda aho uyu mugore w’icyamamare afite inkomoko.

Ibinyamakuru bitandukanye byanditse inkuru bigaragaza ko uyu mugore w’abana batanu barimo babiri yabyaranye na Diamond, amaze iminsi asohokana n’uyu musore bafatanye agatoki ku kandi.

Hari n’ibindi byashinjaga uyu mugore gukundana n’umusore yaba akubye kabiri mu myaka cyane ko byakekaga ko uyu mukunzi we mushya, yaba ari mu kigero cy’imyaka 20 ariko mu kiganiro yagiranye na MBU, yarabihakanye.

Ati “Kuki abantu ari abasazi? Shakib afite imyaka 30 kandi agaragara neza.”

Zari amaze iminsi acuditse n’abasore bari mu myaka isatira 30 mu gihe afite 41. Yari aherutse kuvugwa mu rukundo n’umusore witwa GK Choppa na we usanzwe afite agatubutse muri Uganda, uyu bakundanye guhera muri Gashyantare 2022, batandukana muri Mata. Mu 2021 yakundanye n’uwitwa Dark Stallion.

Uyu mugore yakundanye na Diamond ndetse bahita batangira kubana mu mpera za 2014. Icyo gihe uyu muyobozi wa Wasafi Classic Baby [WCB] yari amaze gutandukana na Wema Sepetu.

Ku wa 14 Gashyantare 2018 ku munsi wahariwe abakundanye [Saint Valentin] ni bwo Zari yanditse kuri Instagram yemeza ko ‘ibye na Diamond byarangiye’ amushinja kumuca inyuma.

Nyuma yo gutandukana n’uyu muhanzi mu 2019 nabwo yakundanaga n’uwitwa King Bae na we nyuma baza gucana ukubiri.

Zari na Shakib bamaze iminsi bacuditse banasohokana ahantu henshi
Zari amaze iminsi acuditse n'uyu musore
Zari amaze iminsi avugwa mu rukundo n'abasore bakiri bato
Uyu mubyeyi w'abana batanu aryohewe n'urukundo rwe rushya
Zari amaze iminsi asohokana n'uyu musore
Zari amaze iminsi asohokana n'uyu musore

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .