00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Zacu TV yashyize igorora abatunganya filime nyarwanda n’abakunzi bazo

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 31 Nyakanga 2021 saa 04:40
Yasuwe :
0 0

Urubuga ’Zacu TV’ ruzwiho gutambutsa filime nyarwanda rugiye gushyiraho uburyo abantu bazajya bareba filime ku buntu nta kiguzi basabwe bitandukanye n’uko byari bisanzwe.

Uru rubuga rumaze kumenyerwa cyane kuri filime nyarwanda z’umwimerere rutambutsa. Rwazanye impinduka zitandukanye uhereye ku kuba muri uku kwezi kwa Nyakanga rwarahinduye imikorere yarwo mu buryo bwo korohereza abarukoresha.

Ikindi byari bimenyerewe ko kureba filime bisaba kubanza kugura ifatabuguzi.
Uwashakaga iry’icyumweru yishyuraga amadorali abiri, iry’ukwezi rikishyurwa amadorali atanu, amezi atandatu yishyurwaga amadorali 20 naho ushaka ifatabuguzi ry’umwaka agatanga amadorali 30$. Kuri ubu ZACU TV yatangije uburyo bushya bwo kureba filime ku buntu.

Bisaba kuba umuntu yariyandikishije kuri uru rubuga, nyuma yo kujyaho abona ahari filime z’ubuntu yareba, mu gihe hari ikindi cyiciro cya filime zanditseho VIP ari na zo zizajya zishyuzwa.

Kubera uburyo filime zinyura kuri zacutv.com zikunzwe kandi zikurikirwa n’abantu benshi byabaye amahirwe menshi ku bantu batandukanye bifuza kumenyekanisha ibikorwa byabo mu buryo bwa “ads” muri izi filime zitishyurwa.

Zacutv yashyizeho umwanya wo kwamamaza muri filime, aho ubutumwa bwamamaza bushobora kurebwa mbere y’uko filime ikinwa, hagati iri kurebwa cyangwa se irangiye.

Nubwo filime nyinshi ziri ku rubuga Zacutv.com zikorwa n’ikigo Zacu Entertainment Ltd, ubu hashyizweho n’uburyo bwo gukorana n’abandi bakora filime kugira ngo babone isoko ry’ibihangano byabo.

Abafite filime bakoze bohereza amashusho y’incamake zayo kuri [email protected] hanyuma ikigo cyasanga yujujwe ibisabwa bakumvikana ku buryo filime izajya igezwa ku Banyarwanda iciye ku rubuga zacutv.com kandi ba nyirayo bakabona inyungu zitandukanye mu buryo bw’amafaranga.

Mu gihe kandi hari umushinga wa filime igiye gukorwa, Iki kigo gihamagara abakinnyi bafite impano yo gukina binyuze mu matangazo ku mbuga nkoranyambaga zacyo, hakibandwa ku binjira mu mwuga ku nshuro ya mbere maze bagahabwa amahirwe yo kwerekana impano zabo.

Ubu abarenga 40,000 bakoresha uru rubuga bareba filime nka City Maid, Ejo si Kera, Bamenya, Seburikoko n’izindi nyinshi kuri zacutv.com cyangwa se bifashishije application ya ZACUTV iboneka kuri Play Store na App Store kuri telefoni ngendanwa.

Abafatabuguzi bahitamo uburyo buboroheye bwo kwishyura yaba Mobile Money, Visa card, PayPal cyangwa se debit/credit card.

Aya mafaranga nubwo aza mu madolari ariko iyo ugiye kwishyura bitewe n’igihugu uherereyemo ahita yishyira mu mafaranga mukoresha. Urugero niba uri mu Rwanda ahita yivunja mu mafaranga y’amanyarwanda. Ushobora gukora urutonde rwawe bwite “playlist” rwa filime ukunze ukazajya uzisanga ukwazo muri “My list” uko ubyifuza.

Uru rubuga benshi bakunda kwita “Netflix Nyarwanda” rumaze kugeraho filime zirenga 200 n’ama episodes arenga ibihumbi bibiri ya filime zitandukanye izakanyujijeho muri sinema nyarwanda ndetse n’inshyashya zikunzwe cyane n’abatari bake. Rwashinzwe na Wilson Misago, rucaho filime na episode nshya umunsi ku wundi, izirangira ndetse n’iz’uruhererekane zakozwe mu rurimi rw’Ikinyarwanda ariko zifite ibisobanuro by’amagambo mu rurimi rw’Icyongereza (English subtitles).

Niba ushaka kwiyandikisha kuri Zacu wanyura kuri www.zacutv.com/app/signup, waba ushaka kugura ifatabuguzi ugaca kuri www.zacutv.com/app/subscription/buy mu gihe ushaka gutunga application ya Zacu TV kuri telefoni ngendanwa ya Android unyura kuri https://play.google.com/store/apps/details?id=com.zacutv.android, abafite ios ugaca kuri https://apps.apple.com/us/app/zacutv/id1464318564.

Abakeneye kuvugana na ZACUTV bakoresha imbuga nkoranyambaga zabo- zacutv kuri Instagram, facebook na twitter cyangwa se bakabavugisha kuri +250 735260069, [email protected] cyangwa aha [email protected]

Abana ntabwo bahejwe kuri Zacu TV
City Maid iri muri filime zikunzwe cyane kuri Zacu TV
Ejo si Kera na yo iri muri filime ziri kuri Zacu TV
Hariho uburyo bwo kureba filime ku buntu
Zacu TV iriho filime zitandukanye zo mu Rwanda zikunzwe
Zacu TV ifite application yorohereza abakoresha telefoni ngendanwa
Misago Nelly Wilson watangije Zacu TV
Umuntu iyo ashatse akora playlist ya filime ashaka kuzajya areba

Reba ‘Citymaid’ imwe muri filime ziri kuri ZACU TV


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .