Yverry yatangiye gufasha abakobwa batewe inda bakihakanwa n’abazibateye (Video)

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 24 Kanama 2020 saa 10:30
Yasuwe :
0 0

Rugamba Yves wamenyekanye mu muziki nka Yverry yatangiye urugendo rwo gufasha abakobwa baterwa inda zitateguwe bagatereranwa n’abakunzi ndetse n’imiryango.

Uyu muhanzi yahereye kuri Nyiraminani Rosine w’imyaka 25 ufite umwana w’amezi atanu. Icyakora ibyo yamufashije muri rusange ntabwo byigeze bitangazwa mu buryo bweruye.

Uyu mubyeyi atuye mu Karere ka Kicukiro, Umurenge wa Kigarama, Akagali ka Nyarurama, Umudugudu wa Zuba.

Nyiraminani wageze i Kigali mu 2012 avuga ko yakuriye mu buzima bubi bwo kutagira ababyeyi.

Yagize ati “Kubera ko nta babyeyi, ngira nakuze mbana na nyogokuru. Sinigeze mbona amahirwe yo kwiga bituma nza gushaka imirimo i Kigali.”

Uyu wari umukozi wo mu rugo avuga ko yaje kwisanga akundana n’umusore w’umufundi bari bamaze imyaka ibiri bakundana birangira amuteye inda.

Ati “Nyuma yo kumenya ko ntwite nagiye mu cyaro kwa mukecuru biranga, ngarutse ngo ndebe umusore tugiye kubyarana nsanga yaratorotse yimuka aho yabaga n’ubu sinzi aho ari.”

Nyiraminani yahise ajya gucumbika ku muturanyi, nyuma y’igihe gito nawe baza gutandukana. Icyo gihe yigiriye inama yo kujya gucumbika nanone ku yindi nshuti ye.

Aha niho yabyariye ndetse akinatuye kugeza ubu, mu nzu y’icyumba kimwe n’uruganiriro. Yakomeje ati "Njyewe ndara mu ruganiriro n’umwana, nyiri nzu niwe urara mu cyumba.”

Nyiraminani avuga ko umucumbikiye amufasha kubona ibyo barya ariko nawe akagerageza gushaka ibiraka akora ngo ahahe.

Ibiraka akora bijyanye no gufura ndetse n’indi mirimo y’amaboko, nta kazi gahoraho afite.

Icyakora mu minsi ishize yabonye umugiraneza umufasha akamwishyurira amafaranga yo kwiga kudoda nubwo yigaga igice kuko yishyura 5000 Frw ku kwezi akiga isaha imwe ku munsi.

Yverry yiyemeje gufasha uyu mubyeyi kwiga neza ibijyanye no kudoda, nyuma yo kurangiza kwiga azamugurira imashini azifashisha mu kudoda.

Usibye ibi ariko Yverry yahaye Nyiraminani amafaranga amufasha kwikenura mu byibanze akeneye ahereye ku kwita ku mirire, ubwisungane mu kwivuza n’ibindi.

Mu kiganiro na IGIHE, Yverry yavuze ko nyuma yo kugira iki gitekerezo yafashe amafaranga make ku yo yari afite akiyemeza kuyafashisha abana b’abakobwa bahuye n’ikibazo cyo kubyara bakitakanwa n’abo babyaranye ndetse n’ababyeyi ntibababe hafi.

Yavuze ko aba bakobwa bahari kandi benshi kuko nyuma yo gushyira hanze itangazo ashaka kumenya niba hari abo azabona yahamagawe n’umubare munini cyane.

Ati “Ni benshi, barampamagaye. Simfite ubushobozi bwinshi ariko muri buke bwanjye ndabizi hari abo nafasha bagahindura ubuzima niyo byaba umunsi umwe nizeye ko Imana yamfasha.”

Iki gikorwa avuga ko kizakomereza no ku bandi batandukanye basabye gufashwa.
Ibi bibaye nyuma y’iminsi mike atangaje ko ashaka abakobwa bahuye n’iki kibazo ngo abafashe mu itangazo yasohoye tariki 17 Kanama 2020.

Uyu muhanzi avuga ko ari igikorwa cy’urukundo yatekereje nyuma yo kubona ko iki kibazo gikunze kubaho.

Yagize ati “Usanga mu muryango umwana watewe inda iwabo bamugira igicibwa, ku rundi ruhande ugasanga nanone n’umusore wamuteye inda na we yaramutereranye, bityo akabaho nabi cyane.”

“Ni igitekerezo cyaturutse ku byo mbona mu buzima bwa buri munsi, kenshi ugira gutya ukumva ngo umukobwa wo kwa kanaka bamuteye inda, kuva atwite kugeza abyaye na nyuma yaho ugasanga ari uwamuteye inda n’iwabo bamutereranye.”

Yongeyeho ko ibi we abifata nk’ihohoterwa rikorerwa abakobwa. Ati “Nibyo wenda hari uko baba bitwaye nabi, ariko nabo bakorerwa ihohoterwa rikomeye. Usubije amaso inyuma wasanga hari abana b’abakobwa barara mu bihuru cyangwa ku misozi nyuma yo guterwa inda bagatereranwa n’iwabo, n’uwabateye inda ntiyifuze kubafasha.”

Yverry yavuze ko yifuza kuba mu mwanya w’abasore batera inda ntibafate inshingano, akaba no mu mwanya w’ababyeyi batererana abana babo nyuma yo guterwa inda.

Ubwo Nyiraminani yari aherekeje Yverry nyuma yo kumusura (Uyu mubyeyi ntiyifuje ko isura ye igaragazwa mu itangazamakuru)
Yverry yatangiye gufasha abakobwa baterwa inda zitateguwe bagatereranwa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .