00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Yverry yasusurukije abakurikiye Iwacu Muzika yahishuriyemo impamvu yibanda ku rukundo (Amafoto)

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 29 Kanama 2021 saa 11:05
Yasuwe :

Rugamba Yves wamamaye mu muziki nka Yverry yasusurukije abakurikiye igitaramo cya Iwacu Muzika Festival cyabaye kuri uyu wa Gatandatu.

Uyu muhanzi azwiho kuririmba indirimbo ziganjemo urukundo. Mbere y’uko atangira kuririmba yabanje kuganira n’umunyamakuru ndetse akaba n’umushyushyarugamba Luckman Nzeyimana[Lucky] wamubajije impamvu akunda kuririmba urukundo ndetse n’impamvu uyu muhanzi urukundo ari rwo rumuryohera.

Undi mu gusubiza ati “ Nkunda urukundo no kurutekereza gusa biranshimisha kubera ko nzi ko urukundo rutuma n’isi igira amahoro. Nta kidasanzwe kereka ku muntu udafite urukundo niwe waba ufite ibisobanuro byinshi ariko ku muntu urufite arabyumva cyane.’’

Nyuma y’icyo kiganiro, Yverry yagiye ku rubyiniro aririmba indirimbo ze z’urukundo zakunzwe mu buhanga butandukanye burimo n’ijwi ryiza ryashimwe na benshi cyane ko uyu muhanzi ari umwe mu bize umuziki ku Nyundo.

Uyu muhanzi yafashwagamo n’itsinda ry’abacuranzi rya Symphony Band biganye umuziki ku Nyundo. Yverry yaririmbye indirimbo zirimo nka ‘Nkuko Njya mbirota’, ‘Uragiye’, ‘ Nduwawe’, ‘Umutima’ n’izindi.

Yverry ku ishuri ry’umuziki rya Nyundo yize ibijyanye n’ijwi ndetse yihugura no mu gucuranga ibikoresho bya Muzika birimo Piano na Guitar.

Uyu muhanzi yabaye uwa cyenda waririmbye muri Iwacu Muzika Festival 2021. Yaje akurikira abandi barimo Platini P, Masamba Intore na Mariya Yohana bafatanyije na RDF Military Band, Mani Martin, Cyusa Ibrahim, Peace Jolis, Naason na Edouce Softman na Bruce Melodie, Israel Mbonyi ndetse na Bushali na Aime Bluestone baherukaga.

Amajwi anogeye amatwi y'aba bakobwa yanyuze benshi
BK iri mu baterankunga b'iki gitaramo kimaze kunyuramo abahanzi icyenda
Mu mwaka wa 2020 umuhanzi Yverry yasohoye Album yakunzwe na Benshi iriho indirimbo 11 zose ziganjemo urukundo akaba ari gukora ku ya kabiri
Mugisha Frank ucuranga Guitar Bass yafashije abakurikiye kuryoherwa
Niyontezeho Etienne wo muri Symphony niwe wacurangaga Piano
Symphony Band niyo yasusurukije abakurikiye igitaramo
Yverry afata nk'umwe mu bahanzi b'abahanga mu kuririmba mu Rwanda
Yverry ni umwe mu bahanzi bamaze kugira igikundiro
Yverry amaze imyaka 10 akora umuziki
Yverry ni umuhanzi wa cyenda waririmbye muri Iwacu Muzika Festival
Yverry hari aho yageraga akaryoherwa akabyina
Yverry yaririmbye indirimbo ze zitandukanye zakunzwe
Yverry yatangaje ko bwa mbere akora indirimbo yayikorewe na Clement muri Kina Music

Amafoto: BJC Official/Iwacu Muzika Festival


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .