Yverry yasohoye indirimbo yise “Ibara”, ararikira abakunzi b’umuziki we Album ya kabiri

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 9 Ugushyingo 2020 saa 10:15
Yasuwe :
0 0

Rugamba Yves wamenyekanye mu muziki nka Yverry, yasohoye indirimbo ye nshya yise “Ibara”, abakunzi be Album ya kabiri.

Uyu muhanzi yavuze ko iyi ndirimbo ye nshya ‘Ibara’ yari iri kuri Album ye ya mbere yise ‘Love you more’, icyakora kubera impamvu zitandukanye ngo ntiyabashije gusohoka.

Nyuma yo gutangira gutekereza gukora kuri Album ya kabiri, Yverry yavuze ko yahise ahera ku mishinga yari afite ku ya mbere ariko ntirangire. Muri iyi hakabamo n’iyi ndirimbo nshya.

Yverry yagize ati ”Ibara, nari narayikoze kera ariko itinda gusohoka kubera ibibazo bitandukanye. Yari iri kuri album ya mbere gusa kubera ko itasohokeye igihe nayishyize ku ya kabiri izasohoka mu ntangiriro z’umwaka utaha.”

Iyi album atarabonera izina, Yverry yavuze ko amaze iminsi ayikoraho ku buryo yiteguye kuyimurikira abakunzi be tariki 14 Gashyantare 2021.

Iyi album Yverry ahamya ko azayisohora uko byagenda kose, kabone nubwo icyorezo cya Covid-19 cyakomeza kubangamira ibikorwa by’imyidagaduro birimo n’ibitaramo.

Yverry yavuze ko igihe byaba bitamukundiye ngo amurikire iyi album mu gitaramo kizahuza abantu benshi, azifashisha ikoranabuhanga.

Iyi ndirimbo nshya ya Yverry yakozwe na Bob Pro, yasohotse idafite amashusho. Uyu muhanzi yavuze ko nyuma yo kuyisohora hakurikiyeho imirimo yo kuyafata ku buryo abakunzi b’umuziki we bazayabona bidatinze.

Ibara igiye hanze ikurikira “Love you more” Yverry yaherukaga gusohora mu mezi make ashize, ari nayo yitiriye album ye ya mbere yamuritse mu gitaramo cyabereye mu ihema riri muri Camp Kigali tariki 14 Gashyantare 2020.

Yverry yasohoye indirimbo ye nshya yise 'Ibara'
Yverry yararikiye abakunzi be igitaramo cyo kumurika album ye ya kabiri

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .