Yverry yanyuze abakurikiye igitaramo cya ‘My Talent Live Concert’ (Amafoto)

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 13 Ukuboza 2020 saa 09:39
Yasuwe :
0 0

Umuhanzi Rugamba Yves wamamaye mu muziki nka Yverry uri mu bagezweho muri iki gihe yasusurukije abakurikiye igitaramo cya “My Talent Live Concert” kuri uyu wa Gatandatu tariki 12 Ukuboza.

Ibi bitaramo birakomeje aho abahanzi batandukanye basusurutsa abakunzi babo mu bihangano byabo bibanyura.

Kuri ubu hari hatahiwe umuhanzi Yverry umwe mu bahanzi bamaze igihe kinini bakora umuziki wiganjemo uwa RnB.

Mbere yo gutaramira abantu, uyu muhanzi yabanje kugirana ikiganiro n’umunyamakuru Luckyman Nzeyimana[Lucky] wa RBA wayoboye iki gitaramo wamubajije urugendo rwe mu muziki.

Ati “Inzira ni ndende yatangiye nkivuka. Iwacu bampaye impano nanjye icyo ndi gukora ndi kuyibyaza umusaruro. Impano irisobanura, uko nyireba ko sinkuzi byamenywa n’abakunzi bawo. Kuba ndi hano hari ikintu bivuze kandi aho bigeze ndashima Imana.”

Yakomeje avuga ko kwiga umuziki hari ikintu gikomeye byamufashije bituma akora ibintu asobanukiwe. Yavuze ko yishimira byinshi amaze kugeraho birimo no kuba ari umwe mu bataramiye abantu muri “My Talent Live Concert”.

Uyu muhanzi yahise yanzika n’indirimbo ze zitandukanye zirimo ‘Naremewe wowe”, “Umutima”, “Mbona Dukundana”, “Nk’uko Njya Mbirota” n’izindi nyinshi ze zakunzwe cyane.

Muri iki gitaramo yafashwaga na Symphony Band yamucurangiraga ikanamufasha kuririmba.

Ibi bitaramo bimaze kunyuramo abahanzi batandukanye bakomeye barimo Jules Sentore wabimburiye abandi, B Threy, Mico The Best, Marina na Peace.

Yverry mbere yo kujya ku rubyiniro yabanje kugirana ikiganiro na Lucky wa RBA
Umunyamakuru Luckyman Nzeyimana wa RBA niwe uyobora ibi bitaramo
Yverry yavuze ko kuba yagaragaye muri ibi bitaramo ari intambwe ikomeye mu muziki akora
Mugengakamere Joachim ucuranga Guitar Solo uzwi nka The Major nawe yafashije Yverry
Niyontezeho Etienne ucuranga Piano wo muri Symphony Band ni umwe mu bafashije Yverry ku rubyiniro
Umwe mu basore bagize Symphony Band ufite ijwi riryohera benshi nawe uri mu bafashije Yverry ku rubyiniro
Yverry ni umwe mu bahanzi bagezweho ndetse afite umwihariko wo kuba yarize umuziki ku Nyundo
Yverry yaririmbye ibihangano bye bitandukanye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .