Yverry yahishuye uko itumbagira ry’imibare ya gatanya mu bashakanye ryatumye akora indirimbo “Love you more”

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 2 Nzeri 2020 saa 10:42
Yasuwe :
0 0

Rugamba Yves wamenyekanye nka Yverry yasohoye indirimbo nshya yise “Love you more” yitiriye album ye ya mbere, yakoze akuye igitekerezo ku bwiyongere bwa gatanya mu bashakanye.

Yverry yatangaje ko mu minsi ishize hari ahantu yigeze kubona imibare igaragaza ubwiyongere bwa za gatanya mu muryango nyarwanda bigatuma afata icyemezo cyo gukora indirimbo isaba abashakanye kwihanganirana.

Ati “Nk’umuhanzi si nari kuririmba imibare y’abatandukanye. Nagombaga gukora indirimbo yibutsa abantu ko gutandukana atari igisubizo ku isezerano baba barahanye. Iyo abantu basezerana bemeranya kuzatandukanywa n’urupfu, biba bibabaje rero kubona batandukanye atari rwo rubiteye.”

Muri iyi ndirimbo, Yverry agaruka ku nkuru y’umusore cyangwa umukobwa uba wibutsa uwo akunda ko badakwiye gutandukanywa n’ibyo batumvikanyeho.

Aha aririmbamo ko imbabazi mu gihe umwe yakosheje arizo zaba urufunguzo rwo kurambana imyaka myinshi bagasohoza isezerano bagiranye.

Iyi ndirimbo niyo Yverry yitiriye Album ye ya mbere aherutse kumurikira muri Camp Kigali tariki 14 Gashyantare 2020.

Yabwiye IGIHE ko nubwo ari gusohora indirimbo ziri kuri Album ye ya mbere, akomeje no gukora ku ya kabiri azamurikira abakunzi be muri Gashyantare 2021.

Iyi ndirimbo nshya ya Yverry igiye hanze mu gihe amaze iminsi mu bikorwa byo gufasha ababyeyi bihakanywe n’abo babyaranye ndetse n’imiryango yabo ikabatererana.

Iyi ndirimbo nshya “Love you More” yasohokanye n’amashusho yayo, yakozwe mu buryo bw’amajwi na Bob Pro mu gihe amashusho yayo yo yafashwe anatunganywa na Bob Chris.

Yverry ni umwe mu bahanzi biyambazwa mu kuririmbira abageni

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .