Yverry uri kwitegura kumurika Album ye ya mbere yasohoye indirimbo nshya “Naremewe wowe”

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 3 Ukuboza 2019 saa 10:36
Yasuwe :
0 0

Yverry, umwe mu bahanzi banyuze mu ishuri rya muzika rya Nyundo yashyize hanze indirimbo nshya yise “Naremewe wowe” ikurikiye integuza y’igitaramo cyo kumurika Album ye ya mbere azakora mu ntangiriro z’umwaka utaha.

Uyu muhanzi ni umwe mu bari batumiwe mu gitaramo cyo kumurika Album “Ma vie” ya Social Mula, ubwo yajyaga ku rubyiniro yahise atangaza ko tariki 14 Gashyantare 2020 azamurika Album ye ya mbere mu gitaramo azakora ku munsi wahariwe abakundana.

Iyi ndirimbo ikubiyemo isezerano ry’urukundo umusore aba aha umukunzi we, Yverry yavuze ko nubwo nawe yayitura umukunzi we ariko ayandika itari iyo yamwandikiye ahubwo yayikoreye buri wese ufite uwo yabwira amagambo ayigize.

Ati "Yego nanjye nayitura umukunzi wanjye ariko nyikora sinigeze nyikorera we ahubwo nayikoreye buri wese ufite umukunzi yabwira amagambo ayikubiyemo.”

Iyi ndirimbo nshya ya Yverry yakozwe mu buryo bw’amajwi na Pastor P, mu gihe amashusho yayo yo yavuze ko agiye gutangira kuyakoraho akazajya hanze mu minsi mike iri imbere.

Yverry wari usanzwe ari umuhanzi mu myaka ishize yaje kumenya ko haje ishuri rya muzika ku Nyundo kandi bashaka abanyeshuri, ahita ajya kwiyandikisha ndetse ari mu barangijeyo bwa mbere.

Uyu muhanzi yakoze indirimbo zakoze ku mitima ya benshi zituma anamenyekana mu ruhando rw’abahanzi ba muzika mu Rwanda, akaba yarakoze izirimo Uragiye,Nkuko Njya Mbirota, Mbona dukundana, amabanga n’izindi zatumye yamamara mu muziki.

Umva indirimbo nshya ya Yverry "Naremewe wowe"

Yverry umwe mu bahanzi bagezweho muri iki gihe

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .