Yverry agiye gufasha abakobwa batewe inda bagatereranwa

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 17 Kanama 2020 saa 10:40
Yasuwe :
0 0

Rugamba Yves wamenyekanye mu muziki nka Yverry, yatangiye urugendo rwo gufasha abakobwa baterwa inda zitateguwe bagatereranwa n’abakunzi ndetse n’imiryango.

Uyu muhanzi avuga ko ari igikorwa cy’urukundo yatekereje nyuma yo kubona ko iki kibazo gikunze kubaho.

Yagize ati “Usanga mu muryango umwana watewe inda iwabo bamugira igicibwa, ku rundi ruhande ugasanga nanone n’umusore wamuteye inda na we yaramutereranye, bityo akabaho nabi cyane.”

“Ni igitekerezo cyaturutse ku byo mbona mu buzima bwa buri munsi, kenshi ugira gutya ukumva ngo umukobwa wo kwa kanaka bamuteye inda, kuva atwite kugeza abyaye na nyuma yaho ugasanga ari uwamuteye inda n’iwabo bamutereranye.”

Yongeyeho ko ibi we abifata nk’ihohoterwa rikorerwa abakobwa. Ati “Nibyo wenda hari uko baba bitwaye nabi, ariko nabo bakorerwa ihohoterwa rikomeye. Usubije amaso inyuma wasanga hari abana b’abakobwa barara mu bihuru cyangwa ku misozi nyuma yo guterwa inda bagatereranwa n’iwabo, n’uwabateye inda ntiyifuze kubafasha.”

Yverry yavuze ko yifuza kuba mu mwanya w’abasore batera inda ntibafate inshingano, akaba no mu mwanya w’ababyeyi batererana abana babo nyuma yo guterwa inda.

Uyu muhanzi abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram yavuze ko agiye gutangira gufasha abakobwa batishoboye bahuye n’iri hohoterwa.

Yasabye buri wese umukurikira kumuhuza n’umwana w’umukobwa wahuye n’iki kibazo akaba anabayeho nabi.

Ntiyigeze avuga umubare runaka w’abakobwa azafasha, yavuze ko uko ubushobozi bwe buzamubashisha ariko azafasha umubare runaka.

Ati “Icya mbere nshaka ni ugufasha, ubushobozi bwanjye sinzi niba buzanyemerera gufasha buri wese wahuye n’iki kibazo ariko nziko n’iyo yaba umwe, nzagerageza kumufasha.”

Yverry ni umwe mu bahanzi bagezweho mu muziki wa R&B, by’umwihariko akunzwe cyane mu kuririmba indirimbo zifasha abakundana.

Yverry agiye gufasha abakobwa baterwa inda zitateguwe bagatereranwa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .