Mu kiganiro na IGIHE, Yvanny Mpano yasobanuye ko asanzwe afashwa umuziki na 1000 Hills Entertainment ya Emmy Bruce, Umunyarwanda utuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Ati “Ubu turi abahanzi babiri babarizwa muri 1000 Hills Entertainment. Ni njye na Edin kandi ndasaba Abanyarwanda kumushyigikira nk’uko nanjye banyereka urukundo.”
Kugira ngo aba bahanzi bombi bahurire muri iyi ndirimbo, byashyizwemo imbaraga n’Umujyanama wa Yvanny Mpano wayimwohereje ngo yumve niba byaba nziza ayiririmbyemo.
Ati “Nari ahantu bita Nkumbya muri Nyamasheke nagiye kuririmba, ndi mu bwato mbona anyoherereje indirimbo numva ni nziza. Kuva ubwo niyemeza kuyijyamo kuko Edin ni umuhanzi tubarizwa hamwe mu nzu idufasha.”
Edin Hodari ukiri mushya muri uyu mwuga, yagaragaje ko kuba yahuye na Yvanny Mpano bagakorana indirimbo ari ibintu yahoze atekereza mu myaka itanu ishize.
Yvanny Mpano asanzwe azwiho kubera umugisha abahanzi dore ko yagize uruhare mu rugendo rw’umuziki wa Yampano ari na we wamuhaye izina akoresha.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!