Yvan Muziki ni undi munyempano ukeneye gufashwa - Uncle Austin

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 8 Kanama 2020 saa 03:20
Yasuwe :
0 0

Uncle Austin umaze kuzamura izina rye mu muziki w’u Rwanda ariko by’umwihariko akaba n’umwe mu bafasha abahanzi bakizamuka kugaragaza impano zabo, yakoranye indirimbo n’umusore ukizamuka mu muziki w’u Rwanda utuye ku mugabane w’u Burayi, Yvan Muziki.

Ubwo bari bamaze gusohora indirimbo bise ’Kadanse’, Uncle Austin yavuze ko yahisemo gufasha Yvan Muziki kuko yamubonyemo impano ikomeye.

Ati ”Uyu ni indi mpano dufite, akeneye gushyigikirwa kuko yageza kure umuziki w’u Rwanda.“

Umuziki kuri Yvan Muziki kuri we si impanuka kuko Nyina umubyara avukana na muzehe Sentore, Intore yakanyujijeho hambere. Sentore ni umubyeyi wa Masamba Intore ndetse na Sekuru wa Jules Sentore.

Uyu yaherukaga gukorana indirimbo Feeling na Bruce Melodie, iyi isa naho ariyo yamwinjije mu muziki nyarwanda izina rye ritangira kumenyekana.

Uyu musore azwi cyane ariko nanone mu ndirimbo nka Booboo, Mashallah n’izindi nyinshi. Ni umusore ubusanzwe utuye mu gihugu cy’u Bubiligi ari naho akurikiranira amasomo ye.

Uyu musore avuka ku mubyeyi umwe w’Umunyarwandakazi n’undi w’Umurundi, yakuriye i Burundi ari naho umuziki we washinze imizi nubwo no mu Rwanda atangiye kumenyekana.

Iyi ndirimbo ye nshya ya Yvan Muziki na Uncle Austin mu buryo bw’amajwi yakozwe na Knoxbeat mu gihe amashusho yayo yo yafashwe akanatunganywa na Julien Bmjizzo.

Ubusanzwe Uncle Austin amenyereweho kugaragaza impano z’abahanzi batandukanye, uyu akaba yarafashije abamaze kumenyekana nka; Bruce Melodie, Yvan Buravan, Marina, Victor Rukotana n’abandi benshi bagiye bamenyekana nyuma yo gufashwa kugaragaza impano zabo na Uncle Austin.

Indirimbo nshya Kadanse ya Yvan Muziki na Uncle Austin

Yvan Muziki ni umuhanzi nyarwanda utuye mu Bubiligi
Uncle Austin abona Yvan Muziki nk'umunyempano mwiza mu muziki

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .