00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Yvan Buravan yasohoye indirimbo yifashishijemo umukobwa uri guhatana muri Miss Africa France

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 30 Ukwakira 2021 saa 11:05
Yasuwe :

Yvan Buravan yasohoye indirimbo ye nshya yise ‘Tiku Tiku’ yifashishijemo Houssina Urugeni Sinderibuye, umunyarwandakazi uri guhatanira ikamba rya Miss Africa France.

Amakuru IGIHE yabonye ni uko mu minsi ishize ubwo uyu mukobwa usanzwe atuye mu Bufaransa yari mu Rwanda mu biruhuko no gusura umuryango we ari bwo Yvan Buravan yamwegereye amusaba ko yagaragara mu mashusho y’indirimbo ye.

Nyuma yo kwemeranya ku byo buri ruhande ruri butange, Yvan Buravan yifashishije Urugeni mu mashusho y’indirimbo ye ‘Tiku Tiku’ yamaze gusohoka.

Urugeni ari mu bakobwa umunani bari guhatanira ikamba rya Miss Africa France 2021, irushanwa ngarukamwaka ritora umukobwa uhiga abandi uburanga mu Banyafurika batuye mu Bufaransa.

Miss Afrique-France Urugeni ari guhatanamo, ni irushanwa byari byitezwe ko riba mu ntangiriro z’uyu mwaka, ariko kubera ingaruka z’icyorezo cya Covid-19 ryakunze kwimurwa kugeza ubu bakaba baherutse gutangaza ko uzegukana ikamba azamenyekana tariki 19 Ugushyingo 2021.

Muri iri rushanwa, Urugeni uhagarariye u Rwanda ahataniye ikamba n’abakobwa bakomoka muri Mali, Tchad, Côte d’Ivoire, Guinée-Bissau, Cameroun, Cap Vert na Nigeria.

Uyu mukobwa w’imyaka 21, yavukiye mu Ntara y’Amajyaruguru mu Karere ka Musanze mu 2000.

Afite imyaka ibiri gusa y’amavuko, iwabo bagiye gutura mu Bufaransa. Yakuriye mu Mujyi wa Rennes ari na ho atuye kugeza ubu.

Iyi ndirimbo nshya ya Yvan Buravan ‘Tiku Tiku’ isohotse ikurikira iyo yise ‘Ye ayee’ aherutse gusohora, izi zose zikazaba ziri kuri album ya kabiri y’uyu muhanzi izajya hanze mu minsi mike iri imbere.

Iyi Album Yvan Buravan ataratangazaho amakuru menshi, izaba igiye hanze ikurikira iyo yise ‘The Love Lab’ yamuritse mu 2018.

Urugeni wifashishijwe mu mashusho y'indirimbo ya Yvan Buravan aherutse mu Rwanda
Urugeni ari guhatana mu irushanwa ry'ubwiza rya Miss Africa France
Uyu mukobwa asanzwe atuye mu Bufaransa
Afite imyaka ibiri gusa y’amavuko, iwabo bagiye gutura mu Bufaransa. Yakuriye mu Mujyi wa Rennes ari naho atuye kugeza ubu

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .