Yvan Buravan yasohoye indirimbo “Oroha” yakoranye na Charly na Nina

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 30 Werurwe 2020 saa 10:07
Yasuwe :
0 0

Burabyo Yvan wamenyekanye nka Yvan Buravan mu muziki yashyize hanze indirimbo nshya “Oroha” yakoranye na Charly na Nina iri kuri Album “The love lab” uyu musore aherutse kumurikira mu gitaramo cyabereye muri Camp Kigali mu ntangiriro za Ukuboza 2018.

Iyi ndirimbo yakozwe muri uwo mwaka yari imaze imyaka ibiri itarasohoka, Yvan Buravan yahisemo kuyisohora muri ibi bihe cyane ngo ko aricyo gihe yari yarateganyije kuyisohorera.

Yvan Buravan mu kiganiro na IGIHE yagize ati” Nari narateganyije kuyisohora iki gihe, nibyo abantu bahugiye mu guhangana n’icyorezo cya Coronavirus ariko nanone bakeneye kumva n’umuziki muri gahunda yo kuguma mu rugo.”

Uyu muhanzi yavuze ko iyi ndirimbo yayisohoye kugira ngo afashe abantu bari mu ngo kuticwa n’irungu ahubwo bakiyumvira umuziki mushya kandi mwiza.

Indirimbo “Oroha” ya Yvan Buravan na Charly na Nina yasohotse mu buryo bw’amajwi avuga ko amashusho yayo azategurwa mu minsi iri imbere bitewe n’uburyo icyorezo cya Coronavirus kizarangira.

Iyi ndirimbo yakozwe mu buryo bw’amajwi na Bob Pro yari yararirimbwe bwa mbere mu gitaramo cyo kumurika Album ya Yvan Buravan.

Reba indirimbo "Oroha" ya Yvan Buravan na Charly na Nina

Yvan Buravan hagati ya Charly na Nina ubwo baririmbaga iyi ndirimbo bwa mbere mu gitaramo cyo kumurka Album y'uyu musore

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .