Iri tangazo rishyizwe hanze mu gihe hari amakuru menshi avuga ku burwayi bw’uyu muhanzi, ku buryo hari n’abavugaga ko yaba arembye bikomeye.
Rigira riti "Yvan Buravan aramenyesha inshuti ze n’abafana ko ari hanze y’u Rwanda ku mpamvu zo kwivuza. Yashimiye umuryango na Guverinoma y’u Rwanda ku bufasha yahawe kugira ngo abashe kujya kwivuza hamwe n’abandi bose bari kumuzirikana mu masengesho n’abamwifuriza gukira."
Iri tangazo ryashyizwe ku mbuga nkoranyambaga z’uyu muhanzi, bigaragara ko ryashyizweho n’abamufasha mu bikorwa bye bya buri munsi.
Umwe mu bantu bo mu muryango wa Buravan yabwiye IGIHE ko uyu musore yagiye kuvurizwa mu Buhinde, gusa yirinda kugira icyo avuga ku burwayi bwe kuko batifuza ko "bujya mu itangazamakuru".
Abakunzi b’umuziki nyarwanda bamaze iminsi bandika ku mbuga nkoranyambaga amagambo agaragaza ko bazirikana Buravan, ko ndetse bamwifuriza gukira vuba.


TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!