00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Yvan Buravan yahaye Noheli abana b’i Burundi bagaragaye babyina indirimbo ye

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 25 Ukuboza 2021 saa 07:02
Yasuwe :

Mu mezi ashize, Yvan Buravan yatunguwe no kubona abana bo mu Ntara ya Kayanza mu Burundi bibumbiye mu itsinda rya ‘Kayanza Kids’ bagaragaye babyina indirimbo ye ‘Ye Ayee’.

Uyu muhanzi wakozwe ku mutima n’imbyino z’aba bana yiyemeje kubashimira.

Yvan Buravan yifuje kenshi kwerekeza i Burundi ngo yibonere n’amaso aba bana ariko ntibyamukundira kubera ibibazo by’icyorezo cya Covid-19.

Nyuma yo kubona ko kujya i Burundi bigoranye, Yvan Buravan yigiriye inama yo kwiyambaza umunyamakuru wo muri iki gihugu Michou Miracle ngo abamutumeho.

Nk’uko Michou Miracle yabibwiye IGIHE, Yvan Buravan yashimiye aba bana aboherereza ibyo kurya bazifashisha kuri Noheli.

Mu mashusho yafashwe aba bana bari bafite ibyishimo bidasanzwe, bashimiye Yvan Buravan bamubwira ko bamukunda ndetse bamusaba kubafasha kwagura impano yabo.

Umwe muri aba bana yavuze ko bifuza kuzahura na Yvan Buravan amaso ku yandi, amusaba ko nibikunda yazamutembereza mu Rwanda.

Ati "Ndifuza ko Yvan Buravan yazantembereza mu Rwanda, akamfasha guhura na Karyuri tukarushanwa kubyina kuko ahora avuga ko baturusha kandi twe tuzi ko tubarusha."

Umwe mu babyeyi b’aba bana wari ahabereye iki gikorwa, yashimiye Yvan Buravan wibutse abana babyinnye indirimbo ye.

Ni igikorwa Yvan Buravan akoze nyuma yo gusohora album ye nshya yise ‘Twaje’, kugeza ubu akaba akomeje kuyimenyekanisha ari nako agenda asohora amashusho y’indirimbo ziyigize.

Ubwo aba bana babyinaga indirimbo ya Yvan Buravan

Byari ibyishimo kuri aba bana

Byari ibyishimo mu bana bo mu Kayanza ubwo bakiraga Noheli bahawe na Yvan Buravan
Yvan Buravan ntiyabashije kujya i Burundi ngo asangire na bo nk'uko yabyifuzaga
Umunyamakuru Michou Miracle n'abahanzi b'i Burundi bamuherekeje muri iki gikorwa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .