Ni ibintu bidasanzwe kuri uyu muhanzi uri mu bagezweho mu Rwanda bitewe n’ibihangano bye bikundwa na benshi mu rubyiruko.
IGIHE yaganiriye na Buravan, avuga ko amaze igihe ahuze ari mu mishinga itandukanye, gusa ahamya ko atibagiwe abakunzi b’umuziki we.
Yvan Buravan aheruka gusohora indirimbo ‘Low key’ tariki 5 Kamena 2020, bivuze ko amezi abaye arindwi uyu muhanzi nta gihangano gishya ahaye abakunzi be.
Mu kiganiro na IGIHE, Yvan Buravan yagize ati”Mu minsi ishize hari imishinga natangiye. Nagize amahirwe mba umwe mu bemerewe inkunga na Imbuto Foundation, nibyo mpugiyemo ariko ndabizi ko abakunzi banjye bantegereje kandi nanjye mfite ibyo kubaha.”
Umushinga we wo gutanga ubumenyi ku muco w’igihugu no guteza imbere ubuhanzi bufite imizi ya gakondo Nyarwanda, ni umwe mu yatoranyijwe na Imbuto Foundation ubwo hatangwaga inkunga yo gufasha abahanzi kwigobotora ingaruka COVID-19.
Yvan Buravan ahugiye mu mushinga wo kwigisha urubyiruko imbyino nyarwanda, amateka y’u Rwanda ndetse n’ubunyarwanda.
Usibye ibi ariko Yvan Buravan avuga ko anahugiye mu guhanga ibihangano by’umuco nyarwanda birimo kumenyekanisha imyenda itatse mu buryo bwa Kinyarwanda.
Uyu muhanzi yahamije ko afite ibihangano byinshi yiteguye gusangiza abakunzi be kuko abizi ko bamutegereje ari benshi.
Yvan Buravan mu 2018 yegukanye igihembo cya Prix Decouvertes cyamuhesheje amahirwe yo kuzenguruka no gutaramira mu bihugu bya Afurika bikoresha ururimi rw’Igifaransa.
Muri uwo mwaka wamubereye mwiza bikomeye, nibwo yamuritse Album ye ya mbere ari nayo aherutse “The Love Lab”.
’Low key’ indirimbo nshya Yvan Buravan aheruka gusohora



TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!