Yvan Buravan yizihije isabukuru y’imyaka itanu amaze mu muziki, ahishura indoto zo gutwara Grammy Awards

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 29 Mata 2020 saa 12:40
Yasuwe :
0 0

Ku wa 27 Mata 2020 nibwo Yvan Buravan yizihizaga isabukuru y’imyaka 25 amaze avutse ndetse n’imyaka itanu amaze mu muziki. Yishimiye ibyo amaze kugeraho ariko ahamya ko mu myaka itanu iri imbere afite inzozi zinyuranye harimo kuba yakwegukana Grammy Awards.

Uyu muhanzi yababajwe cyane no kuba ibi bihe bya #Gumamurugo bitaratumye abasha gukora ibirori byo kwizihiza isabukuru ye y’amavuko ngo yishimire ibyo amaze kugeraho ariko nanone anongere yihere intego imbere y’abantu.

Mu myaka itanu amaze mu muziki hari byinshi Yvan Buravan yishimira kuba yaragezeho ariko nanone avuga ko hari byinshi agomba gukora mu yindi iri imbere.

Ati” Ndebeye ku gihugu cyanjye nanjye ngomba kwiha imihigo kandi ngahigura iyo nagezeho. Ikintu kimbabaje ni uko isabukuru yanjye igeze tutemerewe gukora umunsi mukuru ngo nongere mpuze abantu banyuranye nk’uko nabigenje nuzuza 20 ngatangaza ko ngiye kwinjira mu muziki.”

Mu myaka itanu amaze mu muziki ni ibiki Yvan Buravan yishimira kuba yaragezeho?

Asubiza iki kibazo yagize ati” Ibyo nishimira ni byinshi sinabivuga ngo mbivemo gusa byanze bikunze ndashimira buri wese wamfashije kuba ndi aho ndi uyu munsi.”

Bimwe mu byo Yvan Buravan yishimira harimo kuba mu myaka amaze mu muziki yarabashije kumurika Album ye ya mbere kandi bikabera mu gitaramo cyari giteguye neza.

Ikindi yishimira ni uko yabashije kwegukana igihembo gikomeye nka Prix Decouvertes, cyamuhesheje amahirwe akomeye yo kwitabira ibitaramo bitandukanye mu bihugu binyuranye kandi ahenshi yajyaga akaba yarageragezaga kugaragaza isura y’igihugu cye ari nako amenyekanisha umuziki nyarwanda.

Yvan Buravan avuga uburyo umuziki ari ikintu gikomeye kuri we yagize ati” Bwa mbere njya mu ndege nari ngiye mu bikorwa bya muzika, umuziki umaze kungeza kuri byinshi nubwo urugendo rugikomeje.”

Uyu muhanzi ariko kandi avuga ko atazibagirwa ubukwe bwinshi yagiye atumirwamo abageni bakamuha ubuhamya bw’uko indirimbo ye ariyo yatumye bakundana, bafata icyemezo cyo kubana cyangwa hari icyo yabafashije mu rugendo rw’urukundo.

Imyaka itanu amaze mu muziki awufata nk’umusingi, ngo inzu nibwo agiye kuyubaka

Yvan Buravan avuga ko imyaka itanu amaze mu muziki yari nk’intangiriro, ati” Abafana banjye n’abandi bakunda umuziki ndagira ngo mbabwire ko ubu aribwo ngitangira, ubu tumaze kubaka umusingi rero tugiye kubaka inzu kandi igomba kuba ikomeye.”

Yavuze ko imwe mu ntego afite mu myaka itanu iri imbere harimo guha umuziki w’u Rwanda isura nyayo, ati” Iyo urebye mu bindi bihugu bagira umuziki wabo, dufate urugero nka Tanzania wumva umuziki wabo ukawumenya kabone nubwo banafite gakondo yaho. Ariko twe uvuga umuziki nyarwanda ukumvikana muri gakondo.”

Yvan Buravan avuga ko we kimwe n’abandi bahanzi bari kurwana kugira ngo umuziki nyarwanda ugire umwimerere ku buryo umuntu azajya yumva indirimbo akamenya ko ari iy’umuhanzi wo mu Rwanda nubwo yaba atamuzi.

Usibye kugira uruhare mu guha umuziki nyarwanda umwimerere wawo, Yvan Buravan mu myaka itanu iri imbere afite intego zo kwegukana ibihembo bikomeye bya muzika ku Isi harimo na Grammy Awards.

Ati” Nibyo, ndota kure kandi ni byiza ko mbivuga mbere kugira ngo nibiba bazamenye ko nabivuze. Ni urugamba rukomeye ariko nkeneye kurwana, abanyarwanda nabo bazamfashe bambe hafi.”

Uyu muhanzi yakuze akunda gukina umupira ndetse kugeza ku myaka 14 yari umwe mu bafite inzozi zikomeye zo kuzavamo umukinnyi w’ikirangirire muri ruhago.

Ubwo yari afite imyaka 14 haje irushanwa rya mbere yitabiriye ryo kuririmba ryari ryateguwe n’imwe mu ma kompanyi y’itumanaho aba uwa kabiri ahita yegukana Miliyoni n’igice (1500 000 Frw).

Nkuko yabibwiye IGIHE, Yvan Buravan nibwo bwa mbere yari afashe micro mu ntoki, guhita atsindira amafaranga angana gutya byamuhinduriye indoto ahita ahanga amaso ikizava mu muziki aba avuye muri ruhago gutyo.

Nyuma Yvan Buravan yakomeje gutekereza uko yaba umuhanzi wa muzika kandi ukomeye, ubwo yari yujuje imyaka 20 ku munsi we w’amavuko nibwo yafashe ijambo amenyesha iwabo ko agiye mu muziki.

Ati”Nkibivuga sinahamya ko byari byoroshye ko mu rugo babyumva neza, byari ibintu bikomeye ariko ababyeyi ni abantu beza cyane baragushyigikira nanjye rero nubwo bari bafite impungenge baranshyigikiye.”

Yvan Buravan ashimira cyane Uncle Austin wizereye mu mpano ye akamushyigikira ndetse bagakorana indirimbo ye “Urwo ngukunda” yari iya kabiri yanatumye amenyekana cyane.

Usiye uyu muhanzi bakoranye, Yvan Buravan ashimira abantu bose bamufashije kuva yatangira umuziki kugeza aho ageze ubu ahereye kuri New Level iri kumufasha kugeza ubu.

Yvan Buravan mu myaka amaze mu muziki yakoze indirimbo nyinshi zakunzwe nka; Malaika, Just a dance, Bindimo, Ninjye nawe,This is Love, Oya n’izindi nyinshi zagiye zikundwa ku rwego rwo hejuru.

Yvan Buravan yishimira ibyo yagezeho mu myaka itanu amaze mu miziki
Yvan Buravan wegukanye Prix Decouvertes afite inzozi zo kwegukana Grammy Awards mu myaka itanu iri imbere
Yvan Buravan mu myaka itanu amaze mu muziki yagize amahirwe yo guhura n'ibitangazamakuru bitandukanye mpuzamahanga

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .