Yvan Buravan agiye gutaramira i Burayi

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 17 Mutarama 2020 saa 08:57
Yasuwe :
0 0

Yvan Buravan umwe mu bahanzi b’abahanga banakunzwe mu muziki w’u Rwanda, akomeje imyiteguro yo kwerekeza ku mugabane w’u Burayi aho yitabiriye igitaramo kizabera muri Suède.

Iki gitaramo Yvan Buravan yatumiwemo kizaba tariki 14 Gashyantare 2020 gusa hari amakuru ko hari n’ibindi azakorera mu Burayi.

Jean Marie Mukasa uyobora New Level yahamije amakuru y’iki gitaramo anongeraho ko hari abandi bakivugana kandi biganisha ku kuba Yvan Buravana azakora ibitaramo byinshi.

Ati "Kugeza ubu abo twamaze kumvikana ni abo muri Suède ariko hari n’abandi dukomeje kuvugana, ibiganiro bimeze neza nibigenda neza muzamenya henshi azaririmba kuko hari abo turi kurangizanya ibiganiro.”

Yvan Buravan mu 2018 yegukanye igihembo cya Prix Decouvertes cyamuhesheje amahirwe yo kuzenguruka no gutaramira mu bihugu bya Afurika bikoresha ururimi rw’Igifaransa.

Muri uwo mwaka kandi nibwo yamuritse Album ye ya mbere yise “The Love Lab”.

Reba indirimbo "Inkuru" Yvan Buravan aherutse gusohora

Yvan Buravan azahaguruka mu Rwanda yerekeza ku mugabane w'u Burayi mu mpera za Mutarama

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza