00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Yung Miami wakundanye na P. Diddy yigaramye ibyo gufatwa ku ngufu na we

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 9 August 2024 saa 01:53
Yasuwe :

Yung Miami wakundanye na P. Diddy umaze iminsi ashinjwa ihohotera, yagaragaje ko uyu mugabo atigeze amuhohotera kandi umubano bagiranye buri wese yari afite inyungu awukurikiyemo.

Ni ubwa mbere uyu mukobwa yumvikanye mu itangazamakuru, avuga kuri uyu mugabo wataye ibaba mu ruganda rw’imyidagaduro muri Amerika guhera umwaka ushize, nyuma yo gushinjwa n’abagore n’abagabo batandukanye kubafata ku ngufu no kubakorera ibindi bikorwa biteye isoni byiganjemo ibiganisha ku mibonano mpuzabitsina.

Yung Miami ubusanzwe witwa Caresha Brownlee, yumvikanye muri “Caresha Please” Podcast, aho yabanje kuvuga ko atari azi icyo P. Diddy agamije mu rukundo rutarambye.

Ati “Mvugishije ukuri numvaga ko kuri Diddy ntazi ibyo yari agamije, niba ari ibijyanye n’ubucuruzi cyangwa niba mu by’ukuri yarankundaga ariko ubwo yambonaga, yabonye mu by’ukuri ikintu muri njye [...] ndi kumwe na we yashoboraga gushyira akazi kanjye ku rundi rwego.”

“Niyumvamo ko nari ndi mu maboko y’umunyabigwi, nashakaga kwiga ikintu runaka. Nashakaga kwiga ubucuruzi. Nagiye muri uwo mubano wihariye na we [wavuyemo urukundo], ntekereza gushaka kugwiza ubutunzi n’ubwamamare.”

Yung Miami yabajijwe niba yarahohotewe na P.Diddy, yirinda no kugira icyo avuga ku byaha aregwa byo guhohotera abagore mu bihe bitandukanye ndetse binashimangirwa n’amashusho ye ari gukubita Cassie Venture bahoze bakundana.

Ati “Ntabwo navuga ku kintu ntigeze nyuramo, ntabwo navuga ku kintu ntazi. Ntabwo navuga kuri ibyo birego ashinjwa kuko ntari mpari muri icyo gihe. Ntabwo nzi uwo muntu, ntabwo mu gihe cyanjye na we yigeze abinkorera.”

Yakomeje avuga ko yahuye n’uyu muraperi Isi yose iri kumusingiza, bityo adakwiriye kuzanwa mu bintu atigeze anyuramo na gato.

Ati “Nahuye na Diddy ubwo Isi yose yamusingizaga, ari gutwara ibihembo ku rwego rw’Isi. Yari afite album nshya yari igiye kujya hanze, nari ndi kwishimira ibyiza yari ari kugeraho mfatanyije n’Isi yose. Ariko, ubu niyumvamo ko buri wese ashaka kumbamba kubera ibyo, kandi si byo.”

Ubwo P.Diddy yajyanwaga mu nkiko, abarimo uyu muraperikazi Yung Miami n’umunyamideli Daphne Joy, bose bakundanye na we, na bo bajyanywe mu nkiko, bashinjwa gufasha uyu muraperi mu byaha yakoze byo gucuruza abakobwa, kubafata ku ngufu ndetse no kubaha ibiyobyabwenge.

Mu kirego cyatanzwe, Rodney “Lil Rod” Jones agaragaza aba bakobwa nk’indaya za P.Diddy zahembwaga ku kwezi. Ibi Yung Miami yabyamaganiye kure avuga ko atigeze agurisha igitsina cye umunsi n’umwe.

Combs w’imyaka 54 na Yung Miami bavuzwe mu rukundo mu 2021, ariko nta n’umwe wigeze yemeza ko bakundana kugeza muri Kamena 2022, ubwo babyemeraga.

Mu mwaka ushize muri Mata ni bwo Miami yagaragaje ko batandukanye nyuma y’aho P.Diddy abyaye umwana ku wundi mugore.

Mu gihe Isi yose itari gucira akari urutega Diddy, Yung Miami bakundanye, yumvikanye avuga ko atigeze amuhohotera
Yung Miami na P.Diddy bamaze imyaka ibiri bari mu rukundo
Yung Miami na Sean Diddy Combs bakundanye mu 2021 batandukana mu 2023 ubwo Diddy yabyaranaga n'undi mugore

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .