Yujuje imyaka 40! Injira mu buzima bwa Kim Kardashian, umugore w’ikimero gikurura benshi (Amafoto)

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 21 Ukwakira 2020 saa 10:00
Yasuwe :
0 0

Ni ikirangirire ku Isi akaba umwe mu bagore bamenyekanye mu buryo butangaje ariko ubu benshi bahoza amaso ku kimero cye bamamaho akajisho ngo bimare ipfa!

Kimberly Kardashian West [Kim Kardashian] yavukiye mu Mujyi wa Los Angeles muri Leta ya California muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ku wa 21 Ukwakira 1980.

Yashakanye na Kanye West mu 2014. Hari nyuma y’abandi bari barashakanye barimo Damon Thomas babanje kubana mu 2000 kugeza mu 2004 ndetse na Kris Humphries barushinze mu 2011 bagatandukana mu 2013. Aba bose nta n’umwe bigeze babyarana.

Ni umugore w’ikizungerezi w’abana bane barimo umukobwa witwa North West wavutse mu 2013, uw’umuhungu witwa Saint West wavutse mu 2015, undi mukobwa witwa Chicago West wavutse mu 2018 ndetse n’uwo baheruka kwibaruka witwa Psalm West wavutse mu 2019.

Imfura n’ubuheta bwa Kardashian na Kanye West bavutse mu buryo busanzwe, ariko bimugiraho ingaruka zitandukanye, birimo kugira umuvuduko w’amaraso ukabije no kuva amaraso menshi ari nabyo byatumye atongera gutwita.

Ibi byatumye ubuheture ndetse na bucura bwe n’umugabo bahitamo kubibaruka hifashishijwe uburyo bw’ikoranabuhanga, aho intanga ze n’umugabo zihuzwa bagatwitirwa n’undi mugore.

-  Yamamaye mu buryo butangaje!

Kim Kardashian yabanje kumenyekana mu itangazamakuru biturutse ku kuba yarambikaga Paris Hilton, wamamaye muri Amerika mu itangazamakuru, kumurika imideli, ubu-Dj n’ibindi bijyanye n’imyidagaduro.

Uyu mugore yabaye ikirangirire nyuma y’isakazwa ry’amashusho ye asambana na Ray J wahoze ari umukunzi we, yafashwe mu 2002 akaza gusakazwa mu 2007, amahanga atangira kumurangarira ubwo.

Ntabwo yaciwe intege n’ibyatangiye kumuvugwaho kuva icyo gihe ahubwo yahise atangira ubushabitsi, ashinga Sosiyete ikora ibirungo by’ubwiza izwi nka KKW Beauty. Ubu afite imyambaro y’imbere y’abagore yitwa SKIMS.

-  Ari hafi kuba umwe mu batunzi ba miliyari y’amadorali…

Muri Kamena uyu mwaka, hatangajwe inkuru y’uko Kim Kardashian ubu ari kubarirwa umutungo ungana na miliyoni $900 nyuma yo kugurisha imigabane ya Sosiyete ye yitwa KKW Beauty.

Icyo gihe yari akimara kugurisha 20% by’imigabane ya KKW Beauty kuri sosiyete ya Coty izwi cyane ku Isi mu bijyanye n’ibirungo by’ubwiza.

Byatumye sosiyete y’uyu mugore igira agaciro ka miliyari y’amadorali ndetse bituma Kim Kardashian we, agira umutungo ubarirwa kuri miliyoni $900 nk’uko Forbes yabitangaje.

Kardashian azakomeza gukirikirana sosiyete ye mu bijyanye n’ibikorwa byayo ndetse azaba afite imigabane ya 72%. Ashinzwe ibyo guhanga udushya muri iyi sosiyete mu gihe Coty yo izakurikirana ibyo kwagura iterambere ry’ibicuruzwa.

-  Arangwa n’ibikorwa by’ubugiraneza…

Kim Kardashian azwiho kuba umwe mu byamamare bikunze kwitangira abababaye.

Mu Ukwakira 2019 umugabo w’imyaka 39 wari umaze imyaka 23 afungiwe kwica umuntu yafunguwe bigizwemo uruhare na Kim Kardashian, agira ibyishimo by’ikirenga nyuma yo gusohoka muri gereza.

Momolu Stewart, yari yarafunzwe afite imyaka 16 mu 1999 ndetse yari yarakatiwe gufungwa burundu, mu mwaka ushize umucamanza wo muri Washington DC yagabanyije igihano cye, arafungurwa bigizwemo uruhare n’uyu mugore.

Uyu mugabo yari yavuzwe cyane mu itangazamakuru ubwo yahuraga na Kim Kardashian wari uri gukora filime mbarankuru ivuga ku mavugurura y’ubutabera bw’ibyaha bikomeye.

Yafunguwe nyuma y’amezi abiri Kim Kardashian, yandikiye ibaruwa umucamanza mukuru Robert Salerno mu rukiko rwa Washington DC amusabira gufungurwa.

Kuva muri Gashyantare kugeza muri Gicurasi 2019 nabwo, Kim Kardashian n’itsinda rye ry’abanyamategeko bafunguje abantu 17 mu mezi atatu gusa.

Aba bose bari barakatiwe igifungo cya burundu y’umwihariko nyuma yo guhamwa n’ibyaha byo ku rwego rwo hejuru bijyanye no gucuruza ibiyobyabwenge.

Sibyo gusa, kuko mu minsi ishize nabwo yageneye inkunga ya miliyoni $1, ku gace ka Nagorno-Karabakh [Artsakh] muri Armenia kagizweho ingaruka n’amakimbirane yavutse hagati ya Armenia na Azerbaijan.

Kim Kardashian yatangiye kumenyekana nyuma y'amashusho asambana na Ray J bakundanye
Kim Kardashian na Kris Humphries wakinaga Basketball muri NBA barushinze bakamarana iminsi 72
Kim Kardashian na Ray J bakundanye mu 2007 hagashyirwa hanze amashusho basambana ndetse akaba yatumbagije izina ry'uyu mugore
Damon Thomas (iburyo), umugabo wa mbere wa Kim Kardashian batarambanye
Afite sosiyete ikora ibirungo by'ubwiza
Akunze kugaragariza rubanda ko akunda umugabo we
Kim Kardashian akunze kurangwa n'imyambarire idasanzwe
Anyuzamo akajya ku mazi
Hari igihe arangwa n'imyambarire idasanzwe
Kim Kardashian ajya anyuzamo akajya kurya ubuzima ku mucanga
Kim Kardashian arangwa n'ibikorwa byo gufasha imfungwa
Kim Kardashian n'umugabo we bajyana mu birori bagatambukana ku itapi itukura
Kim Kardashian n'umugabo we Kanye West
Kim Kardashian n'umuryango we
Kim Kardashian n'umwana we mukuru
Kim Kardashian na Kanye West mu 2012 mbere y'uko barushinga
Kim Kardashian ni umugore w'umushabitsi
Kim Kardashian ni umwe mu bagore b'ibyamamare batemba itoto ku buryo utabakekera imyaka yabo
Kim Kardashian ubwo yitabira Met Gala mu 2013 atwite umukobwa we w'imfura
Kim Kardashian uri hagati ni umwe mu bagore bafite izina rikomeye mu myidagaduro
Kuva yatangira kumenyekana abo mu muryango bahise batangiza ikiganiro cyiswe Keep Up with Kardashians cyatangijwe mu 2007 kiza gushyirwaho akadomo muri uyu mwaka, agace kacyo ka nyuma kazatambutswa mu 2021
Mu bintu ashyira imbere harimo umuryango we
Kim Kardashian ni umwe mu bagore baberwa
Nyuma yo kwibaruka abana babiri bikaza kumukurira ibibazo we na Kanye West bahisemo ko abandi bana babiri baherutse kwibaruka bakwifashisha umuntu akabatwitira
Perezida Trump yashyigikiye Kim Kardashian mu mugambi wo gufasha abari imfungwa gufungurwa
Skims ni imyambaro y'imbere ikorwa na Kim Kardashian
Uko yari ameze akibasha gutwita
Umutungo wa Kim Kardashian urabarirwa muri miliyoni 900 z'amadolari
Uyu mugore akenshi aba agaragiwe n'abamurinda iyo yitabiriye ibikorwa bitandukanye
Uyu mugore ni umwe mu bakurikirwa cyane ku mbuga nkoranyambaga
Uyu mugore yamamaye cyane nyuma y'amashusho ye asambana n'uwari umukunzi we

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .