00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Youssoupha yatinye gutaramira i Kigali kubera igitutu cy’Abanye-Congo bamukangisha kumwica

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 14 June 2022 saa 11:06
Yasuwe :

Umuhanzi Youssoupha wari watumiwe i Kigali mu iserukiramuco rya Africa in colors ryahujwe n’inama mpuzamahanga ya MOCA yamaze gusubika igitaramo cye nyuma yo guterwa ubwoba na bamwe mu baturage bo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bamukangishaga no kuba bamwica.

Byari byitezwe ko Youssoupha azataramira i Kigali ku wa 1 Nyakanga 2022, aho yari kuzaba yitabiriye Iserukiramuco rya Africa in colors.

Icyakora bitunguranye IGIHE yaje kumenya amakuru y’uko Youssoupha yamaze gusezera muri iki gitaramo bitewe n’uko bene wabo bo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bari bamaze igihe bamutera ubwoba bamubwira ko naramuka ataramiye mu Rwanda bazamugirira nabi.

Umwe mu bari batumiye Youssoupha twaganiriye yaduhamirije ko Youssoupha atakitabiriye iri serukiramuco.

Ati “Urabizi ko ari Umunye-Congo, bene wabo bakunze kumubwira ko nataramira i Kigali bazamugirira nabi ndetse bashobora no kumwica cyangwa bakaba bamutwikira n’abamukomokaho, rero byarangiye atubwiye ko byaba byiza asubitse.”

Ku rundi ruhande ariko usibye Youssoupha wasubitse igitaramo cye i Kigali, abandi bari batumiwe muri iri serukiramuco biteguye kwitabira, aba bakaba barimo; Magic System ifite izina mu muziki wa Afurika, Umunyamideli ukomeye muri Afurika y’Epfo unaherutse kwegukana ikamba rya Miss Universe, Zozibini Tunzi, Jarrel Carter, mwishywa wa Jay Z unabarizwa muri Roc Nation y’uyu muraperi kimwe n’abandi bakomeye mu myidagaduro y’Isi.

Youssoupha yatangiye kotswa igitutu n’Abanye-Congo nyuma y’umwuka mubi wongeye kuzamuka hagati y’ubuyobozi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’u Rwanda.

Umwuka mubi hagati y’ibihugu byombi wazamutse ubwo inyeshyamba z’umutwe wa M23 zuburaga imirwano izishyamiranyije n’Ingabo z’igihugu, FARDC.

Zishinja Leta ya Congo kudashyira mu bikorwa amasezerano yasinywe agamije gusubiza mu buzima busanzwe abarwanyi bo muri uyu mutwe. Congo ishinja u Rwanda ko ruri inyuma y’uwo mutwe. U Rwanda ntirusiba guhakana ibyo birego no kugaragaza ko nta shingiro bifite.

Youssoupha yatinye gutaramira i Kigali kubera igitutu cy’abanye Congo bamukangishaga no kumwica
Umunyamideri Zozibini Tunzi nawe yatumiwe muri iri serukiramuco
Jarrel Carter uri mu babarizwa muri Roc Nation ya Jay Z ategerejwe i Kigali
Ibihumbi 10$ azatangwa ku bihembo by'abazahiga abandi kugaragaza impano mu irushanwa ryateguwe na Africa in colors
Amatike yo kuzitabira iri serukiramuco yatangiye gucuruzwa hifashishijwe ikoranabuhanga, Magic System ni bamwe mu bahanzi bazataramira abazaryitabira

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .