00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Youssou N’Dour utegerejwe muri ’Kwita izina gala night’ yageze i Kigali

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 2 September 2022 saa 08:07
Yasuwe :

Youssou Madjiguène Ndour wamamaye nka Youssou N’Dour, watumiwe ngo asusurutse abitabira umuhango wo Kwita Izina binyuze mu gitaramo cyiswe ’Kwita izina gala night’, yageze i Kigali mu ijoro ryo ku wa 1 Nzeri 2022.

Akigera i Kigali, Youssou N’Dour yahise ajyanwa kuri hoteli yagombaga kuruhukiramo mbere y’uko yitabira umuhango wo Kwita Izina uzaba tariki 2 Nzeri 2022.

Tariki 4 Nzeri 2022 azataramira mu Intare Arena ahazabera igitaramo cyiswe ’Kwita Izina gala night’, aho azafatanya n’abahanzi nka Ruti Joel, Massamba Intore na Mike Kayihura.

Kwinjira muri iki gitaramo bizaba ari amafaranga ibihumbi 30 Frw mu myanya ya VIP, n’ibihumbi 50 Frw mu myanya ya VVIP.

Youssou N’Dour w’imyaka 62, yavutse ku wa 1 Ukwakira 1959. Uyu muhanzi uri mu bafatwa nk’ibihangange mu muziki wa Afurika bagihumeka umwuka w’abazima, yaje no kwamamara cyane muri politiki kuva mu 2012.

Kuva ku myaka 15 y’amavuko, Youssou N’Dour yatangiye kugaragara mu muziki nk’uzaba inyenyeri, ubwo yakoranaga ibitaramo na Super Diamono, bakazenguruka Afurika y’Iburengerazuba.

Uyu mugabo abitse ibihembo byinshi yakuye mu muziki, yasohoye album ye ya mbere mu 1982, iyi akaba yarayise ‘Ndiadiane Ndiaye’. Ni mu gihe iyo aheruka gusohora ari iyo yise Mbalax yagiye hanze mu 2019. Kugeza ubu Youssou N’Dour afite album 40.

Usibye nyinshi mu ndirimbo uyu muhanzi yakoze, hari na filime yakinnyemo zirimo Amazing Grace (2006), Retour à Gorée (2007) na Youssou N’Dour: I Bring What I Love (2008).

Youssou N’Dour utegerejwe mu gitaramo ‘Kwita izina gala night’ yageze i Kigali
Akigera i Kigali yahise ajyanwa kuri hoteli

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .