Aya mabandi bari mu kirego kimwe ashinjwa kugerageza kwica abantu, ubujura, kugurisha ibiyobyabwenge n’ibindi.
Mu kiganiro aheruka gutanga kuri televiziyo imwe muri Amerika, umunyamategeko wa Young Thug yavuze ko uyu musore nta cyaha afite.
Ati “Nta cyaha yakoze kandi ngiye kugerageza kumurwanira ishyaka kugira ngo nerekane ko ari umwere kugeza ku gitonyanga cya nyuma cy’amaraso yanjye.”
Uyu muraperi afungiye mu Mujyi wa Atlanta muri Leta ya Georgia muri Amerika ndetse biteganyijwe ko agezwa imbere y’ubutabera kuri uyu wa Kabiri.
Ashinjwa icyaha cyo kugira uruhare mu bikorwa by’urugomo by’amabandi ku muhanda. Ashinjwa kandi ikindi cyo kugerageza kwica umuntu ku iguriro, gukodesha imodoka yakoreshejwe hicwa umuntu mu 2015 n’ibindi bifitanye isano n’ibiyobyabwenge.
Undi uri muri iki kirego cy’abantu 27 bareganwa na Young Thug, ni umuraperi mugenzi we Gunna [Sergio Giavanni Kitchens]. Uyu we ntabwo afunzwe mu gihe abandi bantu bareganwa hamwe bafunzwe.
Uwundi muraperi uri muri iki kirego ni Yak Gotti we akurikiranyweho kwica umuntu no kugerageza kwica umuraperi mugenzi we YFN Lucci.
Reba ‘Havana’ indirimbo Young Thug yahuriyemo na Camilla Cabello

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!