00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Young Thug agiye kumara amezi arindwi muri gereza

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 3 June 2022 saa 11:47
Yasuwe :

Umuraperi w’Umunyamerika Jeffery Lamar Williams, wamenyekanye nka Young Thug, agiye kumara amezi arindwi mu gihome nyuma y’aho urukiko rwanze ingwate yatangaga ngo afungurwe ndetse rukavuga ko we n’abo bafunganywe bafatanije ibyaha bashinjwa ari we mubi cyane kubarusha.

Ikinyamakuru TMZ cyatangaje ko mu rubanza rwamaze umunsi wose rwabaye kuri uyu wa Kane tariki 2 Kamena, umucamanza yatesheje agaciro ubusabe bwe bwo gutanga ingwate akarekurwa.

Umucamanza yavuze ko uyu muhanzi agiye kuba afunzwe kugeza muri Mutarama 2023, mu gihe agikurikiranwa hakusanywa ibimenyetso.

Kevin Liles uri mu bashinze 300 Entertainment, inzu ifasha abahanzi Thug abarizwamo, yatanze ubuhamya arira mu rubanza avuga ko azi uyu muhanzi nk’umugiraneza akaba n’ufite izina rikomeye muri rubanda.

Yongeyeho ko yifuzaga na we gusinya ku ngwate uyu muhanzi yagombaga gutanga kugira ngo ubutabera bwizere ko gufungurwa kwe ntacyo bizahungabanya.

Abahanzi barimo Chris Brown, Lil Baby, Cordae, Meek Mill, Metro Boomin n’abandi mu minsi mike ishize, bagaragaje ko uyu muhanzi mugenzi wabo akwiriye gufungurwa.

Mu minsi ishize umunyamategeko wa Young Thug yari yatangaje ko umukiliya we ufunzwe akwiriye kuva muri gereza agakurikiranwa ari hanze, bitewe n’uko uburenganzira bwe butari kubahirizwa mu buroko.

Young Thug wafunzwe muri Gicurasi akekwaho ibyaha by’urugomo, aho umunyamategeko we, Brian Steel, yavuze ko afunzwe mu buryo bubi kuko adahura na bagenzi be , akaba mu cyumba gito, akaba atabona uburyo buhagije bwo kwisukura, akarya indyo idakwiriye ndetse akaba anarara mu cyumba gicanye amasaha 24 ku yandi, ku buryo ibyo gusinzira neza bisigaye mu nzozi.

Uyu muhanzi afungiye mu Mujyi wa Atlanta muri Leta ya Georgia muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Ashinjwa icyaha cyo kugira uruhare mu bikorwa by’urugomo birimo ubujura bubera ku mihanda, kugerageza kwica umuntu ku iguriro, gukodesha imodoka yakoreshejwe hicwa umuntu mu 2015 n’ibindi bifitanye isano n’ibiyobyabwenge.

Ahuriye muri iyi dosiye n’abandi bantu 27 bagize itsinda rya ‘Young Slime Life Gang’ yashinze mu 2012.

Aha harimo Abaraperi bagenzi be nka Gunna (Sergio Giavanni Kitchens) na Yak Gotti (Deamonte Kendrick) n’abandi bantu.

Itsinda rya Young Slime Life Gang[YSL] rishinjwa kugira uruhare bikorwa by’ubujura birimo gucuruza ibiyobyabwenge, gutunga imbunda bitemewe, ubushotoranyi, ubujura n’ubwicanyi.

Kugeza ubu urukiko rwanze ko abagize iri tsinda bose barekurwa batanze ingwate.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .