00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Young Grace yongeye kwikomanga mu gatuza nyuma yo gusohora EP nshya

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 8 August 2022 saa 11:37
Yasuwe :

Young Grace yongeye kwikomanga mu gatuza ahamya ko airi we ufashe idarapo rya Hip Hop mu muziki w’abakobwa cyane ko mu bo batangiranye ari we wenyine uri gukora muri iyi minsi.

Yabigarutseho nyuma yo gusohora EP ye nshya yise ‘Virus’ igizwe n’indirimbo enye zose zikoze muri Hip Hop.

Young Grace ahamya ko afashe idarapo rya Hip Hop mu bakobwa nyuma y’uko bagenzi be bahoraga bahanganye barimo Oda Paccy na Ciney basa n’aho bashyize ku ruhande ibijyanye na muzika.

Ati “Wenda navuga ko ubu ari njye uri gukora, icyakora abantu bakwiye kumva ko iki ari igihombo gikomeye kuba uyu munsi nta Oda Paccy nta Ciney tubona mu muziki.”

Uyu mubyeyi w’umwana umwe, yongeye gusubukura gukora Hip Hop nyuma y’ubusabe bw’abakunzi be batahwemye kumwereka ko bamukumbuye muri iyi njyana.

EP nshya ya Young Grace yise ‘Virus’ iriho indirimbo zo kwikomanga mu gatuza k’uyu muhanzikazi uba wumvikanisha ko ari umwe mu beza bari mu Rwanda.

Yifashishijeho umusore ukizamuka witwa ‘The Nature’ bakoranyeho iyitwa Ndabazi ndetse na Mwanafunzi bafatanyije gukora ‘Intro’ yayo.

Indirimbo zose zigize iyi EP zifite umwihariko w’uko zakozwe n’aba Producers bakizamuka nka Logic Hit it, Loader, Prince Kizi na Lazer Beats.

Young Grace yavuze ko mu minsi iri imbere aribwo azatangira gusohora amashusho y’izi ndirimbo ahereye ku zo abakunzi be bazamwereka ko bakunze kurusha izindi.

Young Grace yongeye kwikomanga mu gatuza nyuma yo gusohora EP ye nshya yise ‘Virus’
Young Grace yashyize hanze indirimbo enye ziri kuri EP ye nshya

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .