Young Grace yibarutse

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 24 Kanama 2019 saa 11:36
Yasuwe :
0 0

Abayizera Marie Grace [Young Grace] yibarutse umwana we w’imfura w’umukobwa yise ‘Diamante’.

Uyu mugore yibarukiye iwabo mu karere ka Rubavu. Umwe mu nshuti ze za hafi yabwiye IGIHE ko ejo bavuganye amubwira ko ari ku bise, uyu munsi mu gitondo akaza kubona ubutumwa bumubwira ko yibarutse.

Ati “Ejo twari twavuganye ambwira ko ari ku bise ngira ngo ni iby’abagore kuko hari igihe umuntu yumva ameze nk’uri ku bise ariko atari byo, uyu munsi mu gitondo mbyutse mbona ubutumwa ambwira ko yibarutse.”

Muri Werurwe uyu mwaka nibwo Young Grace yatangaje ko atwite umukobwa, icyo gihe abinyujije kuri Instagram yashyizeho amashusho agaragaza umwana yisimbiza mu nda n’amagambo agaragaza ibyishimo.

Ati “Ndi kunyura mu bihe bidasanzwe buri mugore wese aba ategereje mu buzima bwe. Oh! Ubu inda yanjye irizihiwe nk’umutima wanjye.”

Yari aherutse gutungurana mu mafoto yashyize ku rukuta rwe rwa Instagram arimo iyo ari mu bwato arimo kugashya, ahagaze ku nkombe ndetse n’indi ari kumwe n’umusaza bigaragara nk’aho ari umusare w’ubwo bwato uyu muhanzikazi yari arimo.

Mu kwirinda abashobora kumuvugaho byinshi, yafunze ahatangirwa ibitekerezo kuri uru rubuga. Aya mafoto yavugishije benshi ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye.

Young Grace w’imyaka 25 yakundanaga n’umusore witwa Rwabuhihi Hubert [Piqué] ukina mu ikipe ya Heroes FC yazamutse mu Cyiciro cya mbere uyu mwaka, ari na we se w’uyu mwana yabyaye. Gusa iby’urukundo rwabo byararangiye n’ubwo yari yamwambitse impeta nk’aho bitegura kurushinga.

Ku wa 8 Nyakanga, Young Grace yakoreye umwana we w’umukobwa indirimbo yise ‘Diamante’, iri rikaba ari rimwe mu mazina y’uyu mwana.

Uyu muraperikazi yumvikanamo avuga ko umwana we yabaye uwa mbere watumye yishimira kubaho, akaba umwe rukumbi wavuganye na we ndetse ko ubu atakora ikintu atabanje kumubaza.

Mu nyikirizo ati “Ubu ndiho ku bwawe mwana wanjye wandekura nagwa, ntawe uzagukoraho nzakubera intwari rudasumbwa Diamante.”

Mu kumuhanura, Young Grace muri iyi ndirimbo avuga ko umwana we azasanga Isi yarangiritse, akamubwira ko adakwiriye kuzagira ikibazo kuko azahamubera, akamushishikariza kuzakunda umurimo no kuzakora icyo aricyo cyose umutima we uzamuhatira.

Mu ntangiro z’uku kwezi Young Grace yari yanditse agusaba kwo kwazarangira ari umubyeyi.

Young Grace aherutse gusaba uku kwezi kwa Kanama kuzamusiga ari umubyeyi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .