Young Grace yahanuye umwana yitegura kwibaruka abinyujije mu ndirimbo

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 9 Nyakanga 2019 saa 09:41
Yasuwe :
0 0

Abayizera Marie Grace [Young Grace] yasohoye indirimbo yahimbiye umwana we, yiganjemo kumuhanura no kumugira inama mu gihe azaba ageze ku Isi.

Iyi ndirimbo ya Young Grace yise ‘Diamante’ yagiye hanze ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere mu buryo bw’amajwi, yakozwe na Evydecks.

Uyu muraperikazi yumvikanamo avuga ko umwana we yise ‘Diamante’ yatumye aba uwa mbere wamenye kubaho, akaba umwe rukumbi wavuganye nawe ndetse ko ubu atakora ikintu atabanje kumubaza.

Mu nyikirizo ati “Ubu ndiho ku bwawe mwana wanjye wandekura nagwa, ntawe uzagukoraho nzakubera intwari rudasumbwa Diamante.”

Mu kumuhanura, Young Grace agira ati “Uje Isi yarangiritse uzasangamo abantu batekereza ibibi, ntuzagire ikibazo nzahaba ku bwawe, papa na mama bazaba hafi yawe, ntuzatinye gukura, ntuzatinye gukora, ntuzatinye gukora icyo umutima uzakwishyuza. Imvura, imiyaga n’amapfa ntibizagutere ubwoba n’ibijyana n’ibihe.”

Kuri Young Grace ngo uturirimbo ari kuririmba wenyine yizera ko rimwe azaturirimbana na Diamante.

Young Grace yatangaje ko atwite ku wa 8 Werurwe 2019, abinyujije kuri Instagram ahishura ko ari kwitegura kwibaruka umwana we w’imfura.

Icyo gihe yashyizeho amashusho agaragaza umwana wisimbiza mu nda n’amagambo agaragaza ko ari kunyura mu bihe bidasanzwe umubyeyi wese anyuramo.

Hari hashize iminsi hacicikana amakuru y’uko yaba atwite ariko nta gihamya kuko atari agikunze kugaragara.

Young Grace atwitiye Rwabuhihi Hubert [Piqué] ukina mu ikipe y’umupira w’amaguru yitwa Heroes mu Cyiciro cya Kabiri.

Tariki 19 Nzeri 2018 mu birori uyu muhanzikazi yizihirijemo isabukuru y’imyaka 25 y’amavuko, uyu musore yamwambitse impeta y’urukundo bemeranya kuzabana.

Young Grace aritegura imfura
Young Grace yahimbiye indirimbo umwana yitegura kwibaruka

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza