Uyu muraperikazi watumiwe mu gitaramo ‘Dubai hot party’ kizabera ahitwa ‘Sun & Sand matrix African club’ akabyiniro kari muri Plazza Hotel mu Mujyi wa Dubai. Uyu muhanzi yageze i Dubai mu gitondo cyo kuri uyu wa 19 Nzeri 2024.
Young Grace yageze i Dubai ku munsi we w’amavuko ari naho agiye gukorera ibirori byo kuwizihiza, ibi bikaza kubanziriza igitaramo cye.
Mu kiganiro twagiranye, uyu mukobwa yavuze ko ari umugisha yagize kujya kwizihiriza isabukuru i Dubai.
Ati "Njye ndanyuzwe, ni umugisha kuba barantumiye bigahurirana n’uko nzaza inaha kuhataramira, nta muntu utakwifuza ko ibyo bintu bihura. Ngiye gutaramana n’abakunzi banjye kandi nizeye kuzabaha ibyishimo by’umwihariko ko nzabumvisha kuri album yanjye nshya."
Uyu muhanzikazi uhamya ko yari amaze iminsi atagaragara mu muziki kuko ari gukora kuri album ye ya gatatu, yabwiye IGIHE ko abakunzi b’umuziki we batuye i Dubai bazagira amahirwe yo kuyisogongera.
Young Grace ni umwe mu bahanzikazi bafite izina rikomeye, uretse ibihembo bitandukanye yegukanye akaba azwi mu ndirimbo nka Ataha he, Bingo, Hip Hop, Like a boy n’izindi nyinshi.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!