Igitaramo aba bombi batumiwemo cyiswe ‘Ericas Gisenyi Festival’, kizahuza abahanzi b’ibyamamare mu Rwanda. Kizabera kuri Stade Umuganda ku wa 31 Ukuboza 2022.
Akimara kongerwa mu bahanzi bazataramira i Rubavu, Young Grace, yabwiye IGIHE ko yishimiye kuba bamutekerejeho cyane ko atari kenshi yagiye asoreza umwaka ku ivuko.
Yagize ati “Ni iby’agaciro, inshuro nyinshi wasangaga umwaka urangiye ndi i Kigali ku mpamvu z’akazi. Kuri iyi nshuro rero nizeye ko nzanagira umwanya wo gusabana n’Abanyarubavu ariko noneho mbashe no gusozanya umwaka n’umuryango wanjye.”
‘Ericas Gisenyi Festival’ ni igitaramo kizahuza abahanzi b’ibyamamare mu Rwanda mu rwego rwo kwifatanya n’abatuye Akarere ka Rubavu n’abazaba bahagendereye kuryoherwa n’impera za 2022 no guha ikaze 2023.
Mu bahanzi batumiwe harimo Orchestre Impala, Senderi Hit, Bull Dogg, Ariel Wayz n’itsinda rya The Same rikorera umuziki i Rubavu.
Umwe mu bateguye iki gitaramo waganiriye na IGIHE, yavuze ko babitekereje mu rwego rwo gufasha ab’i Rubavu n’abahagenderera gusoza umwaka bishimye binyuze mu gutaramana n’abahanzi bakunda.
Kwitabira iki gitaramo ku banyeshuri bizaba ari 1000 Frw, mu myanya isanzwe ni 2000 Frw, muri VIP ni 5000 Frw naho mu myanya ya VVIP ni 10.000 Frw.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!