00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Yongeye gutuma Miss Jolly yifuza umwana! Bwa mbere Beyoncé yagaragaye ku rubyiniro n’abakobwa be babiri

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 29 April 2025 saa 10:47
Yasuwe :

Ku nshuro ya mbere Beyoncé yagaragaye ku rubyiniro ari kumwe n’abakobwa be babiri, Blue Ivy na Rumi, bivugisha benshi ku mbuga nkoranyambaga, ndetse bituma Mutesi Jolly wabaye Miss Rwanda 2016, yongera kwifuza umwana.

Byari mu gitaramo cyabaye kuri uyu wa Mbere tariki 28 Mata 2025, cyabimburiye ibindi bya “Cowboy Carter Tour” byo kumenyekanisha iyi album ya Country Music aheruka gushyira hanze, cyabereye muri SoFi Stadium i Los Angeles.

Carter w’imyaka 13 na Rumi w’irindwi ni bamwe mu batunguranye ku rubyiniro muri ibi bitaramo. Blue Ivy yagiye ku rubyiniro ubwo nyina yaririmbaga indirimbo yise “America Has a Problem”. Uyu mukobwa yari ari ku murongo w’imbere mu gihe ababyinnyi ba nyina bari bari inyuma ye.

Ubwo Beyoncé yaririmbaga indirimbo yise “Protector” umukobwa we muto yise Rumi na we yabasanze ku rubyiniro, ndetse biba inshuro ye ya mbere arugaragayeho.

Benshi babonye aba bana b’uyu muhanzi ku mbuga nkoranyambaga bagaragaje ko bishimiye uko bitwaye. Mutesi Jolly yifashishije amashusho ya Blue Ivy yavuze ko Beyoncé yabyaye. Ati “Mu by’ukuri Beyoncé yarabyaye.”

Mu 2023 na bwo Blue Ivy yavugishije benshi ubwo yajyanaga mu bitaramo na nyina byo kumenyekanisha album yaherukaga gushyira hanze mu 2022 yise "Renaissance".

Mu mashusho yashyizwe hanze, yagaragazaga Beyoncé yifashisha umukobwa we mu babyinnyi bagendana na we, ndetse uyu mwana akagaragaza imbaraga nyinshi ku rubyiniro ku buryo byatumye atangarirwa na benshi ku mbuga nkoranyambaga, bavuga ko afite impano idasanzwe.

Bwa mbere Blue Ivy yagaragaye mu gitaramo ari kumwe na nyina muri ibi yari arimo gukora, ubwo yaririmbaga mu Bufaransa. Uyu mubyeyi nyuma yacyo yanditse kuri Instagram ko atewe ishema n’uyu mwana we w’imfura.

Uretse aya magambo Beyoncé yavuze ku mwana we, n’abandi batandukanye barimo na nyirakuru Celestine Beyoncé Knowles-Lawson bishimiye uko uyu mukobwa yitwaye.

Mutesi Jolly wabaye nyampinga w’u Rwanda mu 2016 na we icyo gihe ntabwo yatanzwe, yanditse ku rukuta rwe rwa X agaragaza ko Blue Ivy kumureba ari kumwe na nyina ku rubyiniro byatumye yifuza kubyara. Ati "Ndashaka umwana w’umukobwa ubu. Ibi bintu biteye ubwuzu kubireba."

Blue Ivy akomeje kugenda yandika amateka cyane ko mu 2021, yatwaye igihembo cya Grammy Award yahawe biturutse ku ndirimbo ya nyina yagaragayemo yiswe “Brown Skin Girl’’.

Beyoncé ni ubwa mbere we n'abakobwa be bari bajyanye ku rubyiniro
Beyoncé yatangiye kumenyereza umukobwa we muto urubyiniro
Blue Ivy amaze kugaragaza ko azatera ikirenge mu cya nyina
Blue Ivy mu 2021 yegukanye igihembo cya Grammy Awards kubera kugaragara mu ndirimbo ya nyina yise Brown Skin Girl
Uyu muhanzikazi ari kugerageza kumenyereza abakobwa be urubyiniro
Mutesi Jolly yavuze ko umwana wa Beyonce ateye ubwuzu

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .