Byari mu gitaramo cyabaye kuri uyu wa Mbere tariki 28 Mata 2025, cyabimburiye ibindi bya “Cowboy Carter Tour” byo kumenyekanisha iyi album ya Country Music aheruka gushyira hanze, cyabereye muri SoFi Stadium i Los Angeles.
Carter w’imyaka 13 na Rumi w’irindwi ni bamwe mu batunguranye ku rubyiniro muri ibi bitaramo. Blue Ivy yagiye ku rubyiniro ubwo nyina yaririmbaga indirimbo yise “America Has a Problem”. Uyu mukobwa yari ari ku murongo w’imbere mu gihe ababyinnyi ba nyina bari bari inyuma ye.
Ubwo Beyoncé yaririmbaga indirimbo yise “Protector” umukobwa we muto yise Rumi na we yabasanze ku rubyiniro, ndetse biba inshuro ye ya mbere arugaragayeho.
Benshi babonye aba bana b’uyu muhanzi ku mbuga nkoranyambaga bagaragaje ko bishimiye uko bitwaye. Mutesi Jolly yifashishije amashusho ya Blue Ivy yavuze ko Beyoncé yabyaye. Ati “Mu by’ukuri Beyoncé yarabyaye.”
Mu 2023 na bwo Blue Ivy yavugishije benshi ubwo yajyanaga mu bitaramo na nyina byo kumenyekanisha album yaherukaga gushyira hanze mu 2022 yise "Renaissance".
Mu mashusho yashyizwe hanze, yagaragazaga Beyoncé yifashisha umukobwa we mu babyinnyi bagendana na we, ndetse uyu mwana akagaragaza imbaraga nyinshi ku rubyiniro ku buryo byatumye atangarirwa na benshi ku mbuga nkoranyambaga, bavuga ko afite impano idasanzwe.
Bwa mbere Blue Ivy yagaragaye mu gitaramo ari kumwe na nyina muri ibi yari arimo gukora, ubwo yaririmbaga mu Bufaransa. Uyu mubyeyi nyuma yacyo yanditse kuri Instagram ko atewe ishema n’uyu mwana we w’imfura.
Uretse aya magambo Beyoncé yavuze ku mwana we, n’abandi batandukanye barimo na nyirakuru Celestine Beyoncé Knowles-Lawson bishimiye uko uyu mukobwa yitwaye.
Mutesi Jolly wabaye nyampinga w’u Rwanda mu 2016 na we icyo gihe ntabwo yatanzwe, yanditse ku rukuta rwe rwa X agaragaza ko Blue Ivy kumureba ari kumwe na nyina ku rubyiniro byatumye yifuza kubyara. Ati "Ndashaka umwana w’umukobwa ubu. Ibi bintu biteye ubwuzu kubireba."
Blue Ivy akomeje kugenda yandika amateka cyane ko mu 2021, yatwaye igihembo cya Grammy Award yahawe biturutse ku ndirimbo ya nyina yagaragayemo yiswe “Brown Skin Girl’’.
OH YOU ATE DOWN BLUE IVY CARTER! AND ON “DEJA VU” AT THAT, YES! YES! @Beyonce • #CowboyCarterTour pic.twitter.com/CZsp3MLcgW
— ηow that’s ηick! | 4/24 🥳 (@Creat1ve) April 29, 2025
BEYONCÉ BLUE & RUMI ALL ON STAGE I AM WEEPING😭🥹 pic.twitter.com/CGNU3l3kFa
— 𝗱𝗮𝗻𝗻𝘆🫧💚 (@beyoncegarden) April 29, 2025
Blue Ivy dancing at the COWBOY CARTER Tour. pic.twitter.com/RL4wP6G0bi
— Pop Base (@PopBase) April 29, 2025







TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!