Yiyise King James abeshya inkumi urukundo agamije kuyicucura

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 7 Werurwe 2021 saa 07:37
Yasuwe :
0 0

Ruhumuliza James benshi bazi nka King James yaguye mu kantu mu minsi ishize ubwo yumvaga inkuru y’umujura wamwiyitiriye agaterata inkumi ayibeshya urukundo nyamara agamije kuyicucura.

Uyu muhanzi uri mu bakomeye cyane mu muziki w’u Rwanda, amaze igihe yakira ubutumwa bw’abakunzi be barira ayo kwarika bamubwira ko hari umuntu wabatekeye umutwe akabiba amafaranga.

Uyu mujura wiyitiriye King James ku rubuga rwa Facebook, niho anyura akandikira abantu batandukanye ababwira ko ari we muhanzi benshi bakunda, akabasaba nimero ngo abashyire mu itsinda ry’abafana be kuri WhatsApp.

Nyuma yo kubona nimero z’abakunzi ba King James, uyu mutekamutwe ababeshya ko afite indi myirondoro itari izwi, ibi abikora mu rwego rwo kuyobya uburari abereka ko aribo b’agaciro akwiye kubwira ibyo abandi batari bazi.

Nyuma yo kuyobya abamuhaye nimero ababeshye imyirondoro ya King James, uyu mujura yatangiye kwandikira umwe umwe akajya amusaba amafaranga ku mpamvu zitandukanye.

Yiyise King James abeshya inkumi urukundo agamije kuyicucura

Ibintu byarushijeho kuba bibi mu minsi ishize ubwo uyu mujura yihereranaga umufana wa King James (Utashatse ko amazina ye amenyekana) amwizeza urukundo rw’umusore n’inkumi, undi na we yumva ko ibyari ubufana bibyaye urukundo. Byahe byo kajya!

Uyu mufana na we wari wumvise ko akunzwe n’icyamamare yagiye mu mujyo w’urukundo karahava.

Wa mujura yaje guhimba indi nimero ayitirira umubyeyi wa King James, ubundi ayiha wa mukunzi we ashaka kumucucura, umukobwa akajya yizera ko avugana n’uwenda kuba nyirabukwe.

Uko iminsi yicumaga niko urukundo rwagendaga rukura, uko rwakuraga ariko ni nako uyu mujura yagendaga agerageza kwiba uyu mukobwa yari yamaze kubeshya ko ari King James.

Mu mayeri akomeye, mu minsi ishize uyu mujura yabeshye wa mukobwa ko King James yakoze impanuka ikomeye itatuma ava mu rugo.

Yongeraho ko n’umubyeyi we yarwaye Covid-19, akaba ari mu bitaro i Kanyinya kandi mu byo yajyanye harimo ikarita ya Bank uyu muhanzi yakoreshaga.

Wa mukobwa watekewe umutwe, yasabwe guha King James amafaranga yo kwifashisha mu rugo ndetse n’ibihumbi 150 byo kohereza ku ruganda rw’uyu muhanzi.

Urukundo rushobora kukugira impumyi! Uko uyu mukobwa yasabwaga amafaranga ni nako yayatangaga yumva ko ari kunganira umukunzi we.

Wa mujura wakoreshaga amayeri yose kugira ngo yizeze umukobwa ko ibintu bikomeye, yifashishije inkuru mpimbano yakoreshejwe ikoranabuhanga, agaragaza ko ibinyamakuru byatangiye kwandika ku rukundo rwabo.

Yasabye umukobwa kwirinda itangazamakuru kuko ryatangiye kwinjira mu rukundo rwabo, amusaba kurekera aho kugenda n’amaguru amusaba gukodesha imodoka yo kujya agendamo.

Nyuma yo kumva inama z’uwo yise umukunzi, wa mukobwa wari uzi ko yitoraguriye icyamamare bagakundana, yegereye inshuti ze azibarira inkuru y’uburyohe bw’urukundo arimo kandi ko akundana n’icyamamare mu muziki w’u Rwanda,inkuru ziba inkuru.

Mu nshuti z’uyu mukobwa harimo umwe wari uziranye n’umwe mu banyamakuru b’imyidagaduro mu Rwanda, uyu wakenze ashaka nimero za King James wa nyawe azihaye wa mugenzi we akubitwa n’inkuba.

Nyuma yo kubona ko yatekewe umutwe, uyu mukobwa yahishuriye bagenzi be ko yari amaze guha uyu mujura arenga ibihumbi 500 Frw.

Uyu mufana avuga ko kumuhuza n’umubyeyi we no kubishyira mu itangazamakuru, ari bimwe mu byatumye yizera ko urukundo rwaryoshye, ndetse arushaho kwizera uyu mujura wanagerageje kwigana ijwi rya King James.

Umwe mu nshuti z’uyu mufana wibwe waganiriye na IGIHE yavuze ko uyu mukobwa yibwe n’itsinda ry’abajura, ati “Ni abantu benshi urumva hazamo uwiyise umubyeyi wa King James, hakazamo uwiyise King James ufite nimero zitandukanye, n’abandi.”

Nyuma yo gutahura ko yatekewe umutwe, uyu mukobwa yahise amenyesha King James akaga kamubayeho.

Mu kiganiro kigufi King James yahaye IGIHE, yavuze ko ari ibintu bibabaje kuba hari abantu batekereza kwiba bifashishije amazina y’abandi, aboneraho gusaba abakunzi b’umuziki we kujya bashishoza mbere y’uko hagira ubatekera umutwe.

Kugeza ubu amakuru yizewe ahari avuga ko uyu mufana wa King James wibwe yamaze kwiyambaza Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha kugira ngo barebe niba bamufasha guta muri yombi itsinda ry’aba bajura.

King James yasabye abakunzi be kujya bashishoza mbere yo gutanga amafaranga yabo
Uyu mujura ahera kuri Facebook
Uyu mujura iyo akigeza abantu muri 'groupe ya whatsapp' yise iya King James abaha imyirondoro agendeye ku isanzwe izwi y'uyu muhanzi
Akimenya ko yatekewe umutwe, uyu mukobwa yatangiye kubiganiriza inshuti ze azereka ubutumwa bw'amafaranga yagiye yoherereza uyu mujura yifashishije Mobile Money

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .