Yitabiriye Miss Rwanda 2018! Ibyo wamenya kuri Kayirebwa ugezweho mu mashusho y’indirimbo z’abahanzi

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 26 Ukuboza 2020 saa 07:01
Yasuwe :
0 0

Muri iyi minsi kujya mu ndirimbo z’abahanzi ni kimwe mu bishobora kwinjiriza atari make abasore n’inkumi b’igihagararo gishimwa n’amaso y’abareba ibyo bihangano.

Ugaragayeho iki gihagararo gikurura abakunzi b’umuziki, abahanzi baba basimburana kumuhamagara bashaka kumwifashisha mu mashusho y’indirimbo bateganya gusohora.

Ni urutonde rurerure rw’abakobwa bamamaye cyane mu Rwanda kubera kugaragara mu mashusho y’indirimbo z’abahanzi b’ibyamamare ariko hari n’abandi biyambazwa muri uyu murimo basanzwe bazwi.

Kuri ubu Kayirebwa Marie Paul ni umwe mu baharawe n’abahanzi, ari kwifashishwa mu ndirimbo zigezweho.

Uyu ni nawe uherutse kugaragara mu mashusho y’indirimbo nshya ya Bruce Melodie na Kenny Sol ‘Ikinyafu’. Uyu mukobwa anagaragara mu mashusho y’indirimbo ‘We Don’t Care’ ya Rj The Dj na Meddy & Rayvanny.

Ni na we kandi wifashishijwe mu mashusho y’indirimbo ‘Niko yaje’ ya Chris Hat uherutse kwinjizwa muri Decent Entertainment ya Muyoboke Alex.

Kayirebwa mu kiganiro kigufi yagiranye na IGIHE, yagize ati “Nakuze numva nzakina filime nanabikunda, naje kwinjira mu byo kumurika imideli, biza kumviramo no kubona uko najya mu mashusho y’indirimbo.”

Uyu mukobwa avuga ko ari benshi bifuje ko yajya mu ndirimbo zabo ariko batakumvikana amafaranga ntazijyemo. Aho niho ahera ahamya ko izo yagiyemo ari uko bari babashije kumvikana amafaranga.

Yavuze ku batekereza ko kujya mu mashusho y’abahanzi ari ibirara cyangwa badashobotse, ashimangira ko ababitekereza gutyo nta makuru baba babifiteho.

Ati” Ntabwo umukobwa ujya mu ndirimbo aba ari ikirara ahubwo nabwo ni ubuhanzi kandi tuba tugaragaza ibyo uwaririmbye yashakaga kuvuga. Ni akazi nk’akandi kandi gahemba neza.”

Uyu mukobwa yasabye abantu batekereza ko umukobwa ujya mu mashusho y’indirimbo z’abahanzi aba ari ikirara ko bareka iyo mitekerereze kuko atari yo.

Usibye kujya mu mashusho y’indirimbo, Kayirebwa ahamya ko afite inzozi zo kuzakina filime kuko ari ibintu yakuze akunda.

Si mushya mu myidagaduro yo mu Rwanda, ari mu bitabiriye irushanwa rya Miss Rwanda mu 2018.

Nubwo atabashije kugera ku rutonde rw’abakobwa 35 bagiye mu mwiherero, Kayirebwa yari yabonye itike yo guhagararira Umujyi wa Kigali mu irushanwa rya Miss Rwanda.

Mu ijonjora ritoranya abazajya mu mwiherero, Kayirebwa yabwiye akanama nkemurampaka ko afite umushinga wo gufasha abafite ubumuga bwo mu mutwe.

Mbere yo kwitabira irushanwa rya Miss Rwanda mu 2018, Kayirebwa yari umukobwa wifuza kwinjira mu mwuga wo kumurika imideri ibintu yahuzaga no gukora muri Century Park i Nyarutarama.

Bwa mbere mu 2018, ubwo Kayirebwa yari akigera muri Miss Rwanda
Yinjiranye mu irushanwa umushinga wo gufasha abafite ubumuga bwo mu mutwe
Kayirebwa ni umwe mu babonye itike yo guhagararira Umujyi wa Kigali
Muri Miss Rwanda yahawe nimero icyenda agomba gukomezanya irushanwa
Muri Pre-Selection nibwo urugendo rwa Kayirebwa muri Miss Rwanda 2018 rwarangiriye
Ni umwe mu bakobwa bagiye bakundwa ku mbuga nkoranyambaga
Kayirebwa ubu ni umwe mu bagezweho mu mashusho y'indirimbo z'abahanzi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .